RFL
Kigali

Intamenya irira ku muziro! Ibintu bitanu ukwiriye kumira bunguri mu ikoreshwa rya Drone

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:29/05/2023 14:44
0


Mu gihe umuntu amaze kwandikisha Drone ye ntabwo bisobanuye ko ahita ajya kuyigurutsa aho ashaka. Kwemererwa kugurutsa Drones mu gikorwa runaka nabyo byakirwa uburenganzira ndetse bikishyurwa hagati y’amadolari atanu na 70 bitewe n’ubwoko bw’ikigiye gukorwa.



Ugurutsa Drones nawe si ubonetse wese kuko agomba kuba yarabyize kandi abifitiye uruhushya rutangwa nyuma yo kwishyura amadolari 50 (50,000 Frw).

Mu gihe umuntu yaguze Drones zo kwifashisha nka sosiyete y’ubucuruzi, abyakira icyangombwa yishyura amadolari 500. Icyo cyangombwa kimara amezi 12. Gukoresha drone utabiherewe uburenganzira, wisanga uri kwisobanura mu nkiko.

Mu Rwanda hashize imyaka itandatu (6) dorone zitangiye gukoreshwa mu bijyanye no gukwirakwiza amaraso, mu buhinzi no mu gufata amashusho y’indirimbo na sinema, ubukwe, gufotora ubutaka. Vuba aha zakoreshejwe mu gutambutsa ubutumwa mu bihe byo kurwanya coronavirus. 

Muribuka ko hari utudege twabanyuraga hejuru tubagezaho ubutumwa. RCAA igaragaza ko kugeza ubu ubwoko bwa drones zemerewe gukoreshwa mu Rwanda ari izifata amashusho, izikoreshwa mu buhinzi, izifashishwa mu butabazi cyangwa gutwara ibintu byihutirwa, izikoreshwa mu bushakashatsi, izikoreshwa mu burezi, n’izikoreshwa mu kwinezeza. Zageze bwa mbere mu Rwanda mu 2017.

Turebe ibintu bitanu byo kwigengesera mu gihe ugiye gukoresha drone uri mu Rwanda

Gukoresha dorone mu Rwanda bisaba amabwiriza akakaye. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe indege za gisivile (RCAA) ni cyo gishinzwe igenzura, iyandikwa n’ikurikirana ry’imikorere n’imikoreshereze ya Drones mu Rwanda.

1.     Nta Munyamahanga wemerewe kwiyandikishaho Drones

Mu mabwiriza ya RCAA nkuko bigaragara ku rubuga rwayo, nta drone n’imwe igomba kuba ku butaka bw’u Rwanda itandikishijwe. Kuyandikisha bivuze kumenya nyirayo, ubwoko bwayo, ibyo ikora n’ibindi.

Bimwe mu by’ingenzi uyandikisha agomba kuba afite ni uko agomba kuba ari Umunyarwanda cyangwa ufite icyemezo cyo kuhatura (Permanent resident) afite imyaka 18 gusubiza hejuru.

Nta munyamahanga wemerewe kwandikwaho Drones mu Rwanda icyakora ashobora kwifashisha umwenegihugu.

Guverinoma y’u Rwanda cyangwa kimwe mu bigo byayo nabyo byemerewe kwandikwaho Drones. Icyangombwa cyo gutunga Drones kiboneka mu byumweru bine uhereye igihe cyasabiwe. Kukibona bisaba kwishyura ibihumbi 110 Frw.

2.     Ubwoko bwa Drones bwemewe

RCAA igaragaza ko kugeza ubu ubwoko bwa drones zemerewe gukoreshwa mu Rwanda ari izifata amashusho, izikoreshwa mu buhinzi, izifashishwa mu butabazi cyangwa gutwara ibintu byihutirwa, izikoreshwa mu bushakashatsi, izikoreshwa mu burezi, n’izikoreshwa mu kwinezeza. Izitaravuzwe muri izi ntibyemewe kuzikoresha kuko washyira ubuzima bwawe mu kaga.

3.     Kwandikisha sosiyete ya Drones no kuyigurutsa birishyurirwa

Mu gihe umuntu amaze kwandikisha Drone ye ntabwo bisobanuye ko ahita ajya kuyigurutsa aho ashaka. Kwemererwa kugurutsa Drones mu gikorwa runaka nabyo byakirwa uburenganzira ndetse bikishyurwa hagati y’amadolari atanu na 70 bitewe n’ubwoko bw’ikigiye gukorwa.

Ugurutsa Drones nawe si ubonetse wese kuko agomba kuba yarabyize kandi abifitiye uruhushya rutangwa nyuma yo kwishyura amadolari 50.

Mu gihe umuntu yaguze Drones zo kwifashisha nka sosiyete y’ubucuruzi, abyakira icyangombwa yishyura amadolari 500. Icyo cyangombwa kimara amezi 12.

Ku bw’umutekano, ushobora gusabwa izindi mpushya

Uretse uruhushya rutangwa na RCAA, umuntu ukoresha Drones ashobora gusabwa izindi mpushya zitangwa n’izindi nzego bitewe n’impamvu runaka.

Mu nzego zindi zishobora kubyinjiramo harimo Polisi y’Igihugu n’Ingabo z’Igihugu (RDF) by’umwihariko mu gihe ari indege zifata amafoto cyangwa zigiye kugurutswa mu duce twihariye tutemewemo ko hagurutswa indege.

Urwego rushinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) narwo rushobora gutanga uburenganzira kugira ngo Drones itaza guteza ikibazo cy’ihuzanzira n’ibindi bikoresho bikoresha amajwi cyangwa amashusho (radio frequencies).

4.     Drone ntigomba kurenga metero ijana iguruka

Mu mabwiriza, nta wemerewe kugurutsa Drone ngo igendere hejuru ya metero ijana uvuye ku butaka. Nta weremerewe kandi gutwara drone ngo irenge metero 300 uvuye aho aherereye, kimwe n’uko nta drone yemerewe kuguruka ipima ibilo birenze 25 .

5.     Nta Drone igenda nijoro

Bitandukanye n’izindi ndege zisanzwe, ntabwo Drone yemerewe kuguruka mu masaha y’ijoro mu kirere cy’u Rwanda kubera impamvu z’umutekano waba uwayo, uw’abaturage n’uw’igihugu muri rusange.

Nta Drone kandi yemerewe kugenda ku muvuduko w’ibirometero birenze 100 ku isaha cyangwa ngo iguruke ahantu hari urujya n’uruza rw’abantu, ibinyabiziga, inyamaswa, inzu n’ibindi bitari muri gahunda y’ibyo Drone iri gukora.

Ubwishingizi bwa Miliyari

Nta Drone yemerewe kuguruka mu kirere cy’u Rwanda idafite ubwishingizi. Umuntu wese utwara akadege katagira umupilote asabwa gutanga ubwishingizi butari munsi ya miliyoni imwe y’amadolari asaga Miliyali imwe y’amafaranga y’u Rwanda (Frws) yo kwirengera ingaruka zishobora guterwa n’imikorere y’iyi ndege.

Hari uduce Drones zitemewe kugurukamo

Uretse ku kibuga cy’indege bibujijwe, RCAA igaragaza ko Drone hari utundi duce itemerewe kugurukamo bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo n’umutekano.

Inyandiko ya RCAA yise ‘Aeronautical information publication’ yo mu Ukuboza 2020, hagaragaramo ahantu habujijwe cyangwa ho kwitondera mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere.

Aho harimo ahakorerwa imyitozo ya gisirikare, ahandi hantu hateye nabi cyangwa hashyira abantu mu byago, ahantu hagoye kuhagurutsa indege, mu nzira z’izindi ndege, ahari ibikorwa bya siporo cyangwa byo kwishimisha, ahantu hari inyoni cyangwa izindi nyamaswa.

Amande ya Miliyoni 20 Frw

Gukoresha drone binyuranyije n’amabwiriza birahanirwa. Urugero nk’ufashwe ayikoresha itandikishije, acibwa miliyoni 20 Frw, ndetse akaba yagezwa mu nkiko ku bindi byaha yaba yakoze.

Ufashwe ayikoresha atabifitiye uburenganzira acibwa amande ya Miliyoni 5 Frw ariko atarenze Miliyoni 10 Frw akaba yahabwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza kuri itanu cyangwa se akaba yahabwa igihano gisubitse kuko Ab Godwin yasubikiwe umwaka umwe akaba ari gufungwa undi umwe muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere.

 Indege zitagira abapilote [Drones] zifashishwa mu mirimo itandukanye, mu ntambara, mu butasi, gufata amashusho n’ibindi, zakorewe bwa mbere mu Bwongereza mu 1916 zifashishwa mu ntambara ya mbere n’iya kabiri z’Isi.

Byasabye imyaka 78 kugira ngo hakorwe Drones zitandukanye n’izari zimenyerewe mu bikorwa by’intambara.

Mu 1994 nibwo hakozwe Drones zifasha mu bikorwa by’ubugiraneza [Drones Humanitaires], zikorewe muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Abanyamerika kandi bazwi mu bihugu bikunze gukoresha Drones mu bikorwa byo guhangana n’abanzi, aho ziyoborwa n’ikoranabuhanga zikagenda zirasa kubo babahanganye. Urugendo imodoka ikora amasaha ane ,dorone irukora iminota 35.

IZINDI NKURU BIJYANYE WASOMA

Abakoresha drone mu gufata amashusho bararye bari menge

Ni gute drone zahinduye amashusho ya filimi n'indirimbo z'abahanzi?

Kurikira ikiganiro kigaruka ku ifungwa rya Ab Godwin







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND