Mutimura Abed ukoresha izina rya AB Godwin mu gutunganya amashusho y’indirimbo z'abahanzi, ubukwe na filime amaze ibyumweru bibiri ari mu maboko y’ubutabera, aho akurikiranyweho gukoresha dorone (akadege katagira abapilote) mu gufata amashusho atabifitiye uburenganzira.
Ku wa Kane tariki 18 Gicurasi 2023, nibwo yitabye
Urukiko Rwibanze rwa Nyarugenge, aho yireguraga asaba ko yagirirwa imbabazi
agafungurwa ku mpamvu yavuze.
Yasobanuye ko atari asobanukiwe ko ibyo gukoresha
dorone ko bisaba uburenganzira. Icya kabiri yagaragaje impapuro z’uko aherutse
kuva muri Kenya kwivuza impyiko. Anagaragaza ko guhagarara umwanya munini
atabishoboye kubera uburwayi bw’umutwe udakira.
AB Godwin yari yunganiwe n’abanyamategeko babiri
barimo Me Bagabo Faustin usanzwe ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu
ishami ry’amategeko akaba impuguke mu gusobanura amategeko.
Ubushinjacyaha
bwifuza ko afungwa imyaka itatu
Umushinjacyaha wari mu rRkiko yasabiye AB Godwin
igihano cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw.
Abunganizi be basabye urukiko ko yahabwa igihano
gisubitse, bitihise akaba yafungwa amezi atanu n’ihazabu ya 500,000 Frw.
Itegeko
riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange rivuga iki?
Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 risobanura impamvu
zikuraho uburyozwacyaha.
Mu gika cya gatatu cy’iri tegeko rigira riti “Umuntu
ukoze icyaha kubera kwibeshya bidashikanywaho haba ku ngingo y’itegeko cyangwa
ku gikorwa iyo uko kwibeshya gukuraho burundu ubushake bwo gukora icyaha.
Mu ngingo ya 59 ya ririya tegeko mu gika cya kane ivuga ko umucamanza ashobora kugabanya ibihano nk’iyo icyaha cyakozwe nta ngaruka zikomeye cyateje.
Birashoboka
ko AB Godwin yasubikirwa igihano?
Itegeko ribisobanura neza nko mu ngingo ya 64 aho igira
iti “igihe habaho isubikagihano”
Isubikagihano ni icyemezo cy’urukiko gihagarika
irangizarubanza ku gihano itegeko riteganyiriza igifungo kitarengeje imyaka
itanu (5). Isubikagihano ritangwa hashingiwe ku buremere bw’icyaha.
Icyemezo cy’urukiko gisubika igihano kigomba kuba
kigaragaza impamvu zashingiweho kandi gifatwa mu rubanza rumwe rw’icyaha
rubanisha. Gishobora gutegeka isubika ry’igifungo cyose cyangwa igice cyacyo.
Igihano cy’ihazabu n’icy’imirimo y’inyungu rusange
ntigishobora gusubikwa.
Umwanzuro w’urubanza ruregwamo AB Godwin ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo uzasomwa ku itariki 26 Gicurasi 2023 saa munani z’amanywa.
Itegeko rivuga ko ushaka gukoresha Drone abisabira uburenganzira, kandi hari amafaranga yishyura, hari na metero aba atemerewe
kurenza ayigurutsa
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO GISESENGURA IBY’URUBANZA RWA AB GODWIN
TANGA IGITECYEREZO