Umunyamideli uri mu bifashishwa mu mashusho y’indirimbo, Kevine Uwase, yatangaje byinshi birimo uko yabitangiye anakomoza ku mishinga mishya ateganya mu bihe bitari ibya kure.
Iminsi iragenda ivaho umwe ari ko abakunzi b’umuziki n’imideli basatira kumenya abazegukana ibihembo bya Video Vixen Awards
2023 biteganijwe kuwa 17 Kamena 2023.
Kuri ubu amatora akomeje kuba ku banyamideli barenga
50 bahataniye ibi bihembo mu byiciro 8 birimo Best Video Vixen, Best New Video
Vixen, Best Popular Video Vixen, Best Photogenic Video Vixen.
Hakaza kandi Best Inspirational Video Vixen, Best Dressed
Vixeo Vixen, Best Decade Video Vixen na Best Dancer Video Vixen muri ibyo
byiciro byose aba mbere bakaba baratangiye kubona amajwi.
Amatora ari kubera ku rubuga rwa noneho.com, yafunguwe kuwa 19 Gicurasi 2023 azafungwa kuwa 11 Kamena 2023.
Umwe mu bahataniye ibi bihembo uri no mu bakomeje kugira amajwi menshi, Kevine aganira na inyarwanda yikije kuri byinshi birimo uko yakiye kwisanga ari mu bahataniye ibihembo.
Yagize ati”Nabyakiye neza kandi impinduka mbona bizanye ni uko bizatuma abantu baha agaciro kurushaho kuba Video Vixen.”
Kevine avuga kandi bizatuma abantu babona icyo bimaze ati:”Bizatuma
bumva ko kandi nabyo ari ibintu umuntu yakora bikamwinjiriza.” Agaruka kuri
gahunda afite ati”Mfite gahunda yo gukomeza kwiteza imbere.”
Yongeraho ati”Natangiye gukora imyambaro y’abakobwa bitari
cyera nzatangira kuyishyira ku isoko.” Uyu mukobwa yavuze ko yifuza kuba
umunyamideli uyitunganya unayimurika.
Kevine Uwase yabonye izuba mu mwaka wa 2002, yasoreje
amashuri yisumbuye mu Mibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’isi. Yatangiye kugaragara
mu ndirimbo mu mwaka wa 2022.
Yifashishijwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo Tik
Tak ya Calvin Mbanda, Another Round ya Kevin Skaa, We Sha ya Papa Cyangwe,
Nyoola ya Bruce Melodie na Eddy Kenzo ni izindi.
Ahatanye muri Best New Video Vixen, wamutora unyuze kuri noneho.com. Wanakanda hano.
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO TIK TAK YA CALVIN MBANDA IRI MUZIGARAGARAMO KEVINE UWASE
Ku myaka 20 ari mu banyamideli batanga icyizere by'umwihariko mu bagaragara mu mashusho y'indirimbo Amaze iminsi yiga ibijyanye no gutunganya imyambaro ndetse hari iy'abari n'abategarugori atangira gushyira ku isoko mu bihe bitari ibya kureYifuza kuzavamo umunyamideli uyimurika unayitunganya ukomeye Mu gihe cy'umwaka umwe gusa ubuhanga yagaragaraje bwatumye amaze kugaragara muri nyinshi mu ndirimboAsaba abumva umutima wabo ubabwira ko batangira kugaragara mu ndirimbo ko igihe ari iki ngo bakurikire inzozi zaboWamuhesha amahirwe yo kuzegukana ibihembo bya Video Vixen Awards 2023 ukanda hano
TANGA IGITECYEREZO