RFL
Kigali

Amerika: Hatangajwe impamvu abantu bahera mu bukode aho kubaka ayabo mazu

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:25/05/2023 11:45
0


Abaturage bo ku mugabane wa Amerika bakunze guhera mu bukode aho kubaka cyangwa kugura amazu yabo bwite bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo guhenda kw’imibereho yaho.



Raporo nshya yaturutse muri Banki nkuru y’Igihugu ya Amerika ivuga ko abatuye mu nzu z’ubukode kuri uyu mugabane bakunze kuziheramo, bakabura ubushobozi bwo kubona amazu yabo bwite, ahanini bitewe no guhenda k’ubuzima bwaho umunsi ku wundi.

Ni mu gihe kandi raporo nshya y’ikigo cy’igihugu gishinzwe umutekano ivuga ko, imibereho myiza y’Abanyamerika yagabanutse cyane mu mwaka ushize muri 2022.

Raporo ikomeza kugaragaza ko 73% by'Abanyamerika bari bafite imirimo bakora yinjiza mu bijyanye n'amafaranga nyamara kandi bagowe n’ubuzima.

Iyi raporo igaragaza ko isoko ry’amazu ryahenze, ndetse habaho no kwiyongera kw’ibiciro by’inguzanyo, ibyo bigatuma abakodesha badashobora kugura inzu zabo bwite bakaguma mu bukode ndetse benshi bakavuga ko amafaranga bakorera ashirira mu bukode, nk'uko bitangazwa The Entrepreneur.

Mu gihe 36% by'abakodesha bavuze ko bahisemo gukodesha kuko babona ari byo byabafasha kubaho nibura biringaniye.

65% bo bavuga ko gufata inguzanyo no kuzishyura kugira ngo bagire amazu yabo byababereye ihurizo bagahitamo kuguma mu bukode.

Ni m gihe 44% bahakaniye kure ko batashobora kwishyura macye macye ngo babone amazu, ariko 40% bavuga ko batujuje ibisabwa ngo bahabwe inguzanyo.

Aba baturage bagorwa no kwizigamira kubera guhenda k'ubuzima bw'America ndetse benshi bakabona badafite ahazaza hashinganye.

Bamwe bakora utuzi turenze kamwe ngo barebe ko bahaza ukwifuza kwabo ariko kubera imibereho ihenze bagasanga basa n'abatava aho bari, bigatuma bamwe batekereza gukora ishoramari mu bindi bihugu biri mu nzira y'amajyambere cyane cyane ibya Afurika.

Zimwe mu mpamvu zituma abatuye muri America bahuriza ku kibazo cyo kwishyura ubukode buhenze, kandi benshi bagasabwa gukora mu mvune idasanzwe kugira ngo babeho, nuko uyu mugabane utuwe n’abantu benshi cyane, kandi akaba ari igihugu cyateye imbere kigoye guturamo.

Benshi bavuga ko bimwe mu bintu bihenze harimo kuhatura nk’umuryango, kwishyura imisoro yaho, amashuri y’abana ndetse no kugura inzu yo kubamo.

Nubwo kuhatura bihenze ariko, bivugwa ko bigoye kubura imirimo wakora igihe cyose ufite ibyangombwa bikwemerera kuhatura cyangwa ukunda gukora.

Gukundwa kw’iki gihugu bituma giturwa n’abantu benshi cyane, ibyo bikongera guhenda kw’imibereho yaho, benshi bagasanga bahendwa na byinshi birimo kwishyura amazu yo kubamo no kubona inzu yawe bwite bikaba ikibazo cy’ingorabahizi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND