Umwe mu baherwe b'abanyamerika bakize ku Isi, Elon Musk, yagaragaje umuco umuranga wo kubahiriza igihe cye mu kazi, ndetse n'amasaha macye asinzira ku munsi mu rwego rwo gukomeza kwagura ubutunzi bwe no kurinda ibyo yagezeho.
Musk yavugiye mu nama nkuru ya WSJ ko nubwo bigoye
gufatanya inshingano afite kubera ubwinshi bwazo, akiri umuyobozi wa
Tesla, SpaceX kandi ko na Twitter iri mu byo yita inshingano ze nk'uko bitangazwa na Business insider Africa.
Umuyobozi wa Tesla Musk Elon yagize ati “Umunsi wanjye uhora umbera muremure kurenza uko bamwe babitekereza, ariko hari byinshi biba bigomba guhinduka harimo imiterere y’akazi n’ibindi, kandi byose bisaba imbaraga”.
Nubwo bimeze bityo ariko, Musk yavuze ko kuba agira
gahunda ndende y’umunsi, akagira inshingano nyinshi cyane, avuga ko bidashoboka
ko undi muntu uwo ariwe wese yinjira mu buzima bwe ngo amugenzure.
Elon Musk yagize ati “Ikintu cy’agaciro mfite ni
igihe”.
Avuga ko agerageza kubahiriza igihe cye kugira agere ku byo yifuza kugeraho mu gihe runaka, ndetse ko nta wundi muntu yishingikirizaho igihe akora, ahubwo ahangana n’igihe afite kugira kitamusiga.
Umuherwe Mask yavuze ko igihe cye yakigabanije mu
masosiyete ayobora ndetse n’ibikorwa bye kugira ngo abone uko ahuza inshingano
z’urusobe afite yirinda kugira ibyo yirengagiza bimufitiye inyungu.
Uyu muherwe uri mu bantu bakize ku Isi avuga ko
zimwe mu ngeso zimuranga zamubayeho karande harimo gucunga igihe cye neza, nk'uko
yagiye abitangaza mu biganiro bitandukanye n’abandi bafatanyabikorwa b'amasosiyete atandukanye.
Mu kwezi kwa Kanama umwe mu bakire ku Isi Musk, yatangaje ko nibura ku
munsi asinzira amasaha atarenze atandatu, kandi ko igihe cyose abyutse agenzura
terefoni ye amenye gahunda yihutirwa afite y’umunsi, kandi akirinda kwangiriza igihe.
Uyu munyamafaranga Mask akaba umuyobozi mukuru wa
Spacex ndetse na Twitter, yatangarije ikinyamakuru The wall street Journal ko akora
uko bishoboka kose agacunga igihe cye,
nubwo afite inshingano nyinshi zirimo kuyobora sosiyete zitandukanye n’ibindi.
Uyu muherwe ukora bidasanzwe nubwo yatangaje amasaha
ashobora kuryama ku munsi,arikobivugwako bigoranye kumenya amasaha ye y’akazi, kuko benshi
bamubona amurika imitungo idasanzwe yagezeho ariko batazi igihe yayiboneye, mu gihe we atangaza biva mu gukora cyane no gukoresha neza igihe cye.
Akora amasaha menshi akaruhuka amasaha atarenze atandatu
TANGA IGITECYEREZO