RFL
Kigali

James na Daniella bamaganiye kure abantu bahimba indirimbo ziramya Imana ariko badakijijwe-AMAFOTO

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:25/05/2023 10:08
0


Abaririmbyi b’indirimbo ziramya zigahimbaza Imana, James na Daniella, mu kiganiro n’itangazamakuru bagaragaje ko bababazwa no kubona abantu bahimba indirimbo cyangwa bakinjira mu ivugabutumwa badakijijwe, bigatuma izina ry’Imana ritukwa.



Itsinda ry’umuryango wa James na Daniella ryamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka “Mpa amavuta", "Amaraso", "Narakijijwe" n’izindi, babwiye itangazamakuru ko bari gutegura igitaramo kizakira abantu bagera ku gihumbi mu rwego rwo guhembura imitima yaguye umwuma.

Kuwa Kabiri tariki 23 Gicurasi 2023 muri Crown Conference i Nyarutarama, ni bwo aba baramyi baganiriye n’itangazamakuru basobanura intego nyamukuru y’iki gitaramo cyabo ndetse basubiza ibibazo byinshi babazwaga.

Ubwo babazwaga ku bavugabutumwa basebya ijambo ry’Imana cyangwa bakavuga ibyo bishakiye aho gukoreshwa n’ubushake bw’Imana, James na Daniella bavuze ko baterwa agahinda n’iyo mico yadutse, mu biyita abagabura b’ijambo ry’Imana cyane cyane mu gihugu cy’u Rwanda.

James yavuze ko mu bintu bimubabaza mu kuramya Imana ko mu Rwanda, ari ukubona abantu badakijijwe bahimba indirimbo zidaturutse ku isoko y’umwizera.

Yagize ati “Mu bintu bijya bimbabaza mu kuramya ko mu Rwanda, ni uko ntangira kubona abantu badakijijwe bahimba indirimbo, bagahimba indirimbo zidaturutse ku isoko y’umwizera”.

Yavuze ko iki kintu gisubiza inyuma iterambere ryo kuramya Imana mu Rwanda. James yakomeje avuga ko kuramya mu kuri no mu mwuka ari igihe umutima w’umuntu wizera ibyo wavuze.

Yakomeje avuga ko iyo mico rimwe na rimwe ituma yumva yava mu byizerwa, ariko ijambo ry’Imana rikamukomeza.

Uyu muryango kandi w’abaramyi wavuze ko umurimo bakora bawuhawe n’Imana kandi ko bahisemo kuyikorera yaba mu gihugu cy’u Rwanda ndetse no hanze yaho.

Bamwe bazitabira iki gitaramo harimo abashumba batandukanye, abahanzi n'abantu bamwe bagize ibikomere bakuye mu madini atandukanye, bikababera imbogamizi zo kwegera Imana nk'uko byatangajwe na James na Daniella.

James na Daniella ni abahanzi bakunzwe na benshi kubera ibihangano by’umwuka banyuza mu ndirimbo zabo, kandi bavuga ko muri iki gitaramo bateguye kizabera Kigali Convention Center kizakiza imitima ya benshi. Ni gitaramo kizaba tariki 02 Kamena 2023.


Uyu muryango wishimye ubabazwa n'abangiza isura y'ivugabutumwa


James yavuze ko gukora ibyo Imana yanga ari nk'igitutsi kuri yo

KANDA HANO UREBE AMAFOTO MEZA YA JAMES NA DANIELLA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND