Kigali

Ndayishimiye Mike Trésor uhanzwe amaso n'u Rwanda yatowe nk'umukinnyi mwiza ukomoka muri Afurika

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:23/05/2023 7:08
1


Mike Trésor Ndayishimiye w'imyaka 23 yatowe nk'umukinnyi mwiza muri shampiyona y'u Bubiligi mu mwaka w'imikino 2022/23.



Mike Trésor Ndayishimiye ukinira ikipe ya Genk ikina icyiciro cya mu Bubiligi, niwe waraye yegukanye igihembo cya Ebony Shoe, gihabwa umukinnyi mwiza muri shampiyona y'u Bubiligi ariko ukomoka muri Afurika.

Iki gihembo cyatanzwe mu ijoro ryatambutse aho Mike Trésor Ndayishimiye yari ahanganye n'abakinnyi barimo Joseph Paintsil ukomoka muri Ghana El Khannouss ukomoka muri  Morocco, Victor Boniface na Gift Orban bose nakomoka muri Nigeria. 

Mike Trésor Ndayishimiye yegukanye iki gihembo ngarukamwaka, nyuma yo gushyiraho agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere mu mateka ya Shampiyona y'u Bubiligi, utanze imipira ivamo ibitego,  igera kuri 23, ndetse akaba yaratsinze n'ibitego bigera ku munani.

Ndayishimiye Mike Trésor ubwo yari yitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo

Kuva iki gihembo cyatangira gutangwa mu 1992, Mohammed Chite ukomoka mu Burundi, niwe mukinnyi wo muri Afurika y'Iburengerazuba wegukanye iki gihembo, mu 2007 ubwo yakiniraga ikipe ya Anderlecht.

Se wa Mike Trésor Ndayishimiye, yitwa Freddy Ndayishimiye wahoze ari umukinnyi w'ikipe y'igihugu y'u Burundi mu gihe nyina we ari umunyarwandakazi. 

Ibi bituma uyu musore u Rwanda n'u Burundi bari kumurwanira ngo barebe ko yabakinira, gusa u Bubiligi nabwo ntabwo burakurayo amaso.

Ndayishimiye Mike Trésor yakiniye ikipe y'igihugu y'u Bubiligi y'abakinnyi bato 

Umwaka utaha w'imikino, uyu musore ashobora kwerekeza mu gihugu cy'u Bwongereza

U Rwanda ruri gukora iyo bwabaga ngo rurebe niba uyu musore yaza gushakira ibitego Amavubi 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyonteze Jean1 year ago
    Uyu ntaninyinya yatwereka



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND