Umukinnyi Babua Samson witezweho guhindura urushinge rw'umunzani w'umunsi wa 29 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mupira w'amaguru mu Rwanda, yasabye abakinnyi gutsinda Kiyovu sports, kuko bizabahesha amahirwe akomeye.
Uyu mukinnyi ukomeje kwivuga imyato akomeje gukubita
agatoki ku kandi avuga ko azababaza ikipe yamukuye i Nyagatare ikamujyana mu
mujyi.
Ku wa Gatanu w’iki Cyumweru, uyu mukinnyi w’umupira
yagaragaye mu nyogosho idasanzwe bituma abaturage b'i Nyagatare biganjemo ikipe
ya APR FC batangira kugira icyizere ko ikipe yabo ishobora kubabyinisha
igishakamba n'ikinimba.
Ku wa mbere w'iki cyumweru ikipe ya Sunrise yatangiye
imyiteguro idasanzwe yo kwakira ikipe ya Kiyovu sports.
Umunyamakuru ukorera mu karere ka Nyagatare yabwiye
InyaRwanda ko abakinnyi ba Sunrise FC bacumbitse muri Sitade ya Nyagatare
ndetse ubuyobozi bw'iyi kipe bwabambuye amatefoni yabo kuburyo batavugana
n'abandi bantu.
Amakuru ava mu karere ka Nyagatare n'uko umuyobozi
w'Akarere Gasana, Steven ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu yasuye Sunrise
FC aganira n'abakinnyi bamwemereye gutsinda Kiyovu Sports.
Ku ruhande rwa Kiyovu sports uyu mukino bawiteguye
kuburyo amanota y'umunsi wa 29 kuko iramutse itsinda APR FC igatsindwa cyangwa
ikanganya Kiyovu yarara itwaye Igikombe cya shampiyona iheruka mu myaka 30
ishize.
Kiyovu sports itsindiwe kuri sitade byatuma imvugo yo
guhimba iyi sitade ya Nyagatare sitade ya Gorogota bigira ireme ndetse
bikongera igitinyiro.
Umukino w'umunsi wa 29 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru uzahuza Sunrise na Kiyovu sports uzabera kuri sitade ya Nyagatare, kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Gicurasi 2023 saa cyenda.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, yasuye ikipe ya Sunrise FC asaba gutsinda Kiyovu Sports
TANGA IGITECYEREZO