Kigali

Beyoncé agiye gukomereza ibitaramo bye bya ‘Renaissance World Tour’ mu Bwongereza

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:17/05/2023 17:30
0


Umuhanzikazi Beyoncé uherutse gutangiza ku mugaragaro ibitaramo bizenguruka isi bya ‘Renaissance World Tour’, yatangiriye muri Sweden, kuri ubu agiye gutaramira abafana be mu Bwongereza.



Mu minsi ishije Beyoncé yakoze igitaramo cy’amateka kibimburira ibyo azakora azenguruka ibihugu binyuranye muri tour yitiriye album aherutse gusohora yitwa ‘Renaissance’ yanamuhesheje ibihembo 3 bya Grammy Awards mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Beyoncé wahereye mu gihugu cya Sweden ataramira abafana be batari baherutse ku mubona ku rubyiniro, kuri ubu agiye gutaramira abo mu Bwongereza mu mujyi wa Cardif kuri sitade yitwa Principality Stadium tariki 17 Gicurasi 2023.

Iki gitaramo kitezweho kwitabirwa, kitezwemo udushya twinshi turimo nko kuba Beyoncé ari buririmbe mu buryo bwa ‘Live’ indirimbo ziri kuri album ya Renaissance yanitiriye ibi bitaramo.

Uyu muhanzikazi w’umunyabigwi mu muziki yitezweho ko azakomereza ibi bitaramo mu mijyi ikomeye irimo London, Copenhagen, Edinburgh n’ahandi mu Burayi mbere y’uko atangira ku bikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.  

Ibi bitaramo kandi abikoze hashize imyaka 6 atabikora dore ko yaherukaga ibyo yakoranye n’umugabo we Jay Z bise ‘On The Run Tour II’ aho banamurikaga album bahuriyeho bise ‘Everything is Love’.


Beyonce ategerejwe mu Bwongereza


Umwanditsi: Jean Harerimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND