Nyuma yo kwitaba urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, agakatirwa gufungwa iminsi 30, ingano y’ikiyobyabwenge cy’urumogi yasanzwe mu mubiri w’umunyamideri Moses Turahirwa ikomeje kuvugisha benshi.
Ku wa gatatu tariki 10 Gicurasi 2023, saa tatu z’igitondonibwo Umunyamideri Moses Turahirwa washinze inzu imideri ya Moshions yambika abakomeye, yitabye urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge ruherereye i Nyamirambo
kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha ashinjwa byo gukoresha
impapuro mpimbano no gukoresha ibiyobyabwenge.
Muri uru rubanza hahishuye byinshi bitandukanye bikubiye mu
iperereza ubungenzacyaha bwamukozeho ubwo bwamutaga muri yombi birimo kuba uyu musore yarapimwe agasangwamo
urumogi mu maraso, urundi rufatirwa iwe n’ibindi.
Moses watawe muri yombi tariki 28 Mata 2023 akekwaho ibyaha byo gukoresha
ibiyobyabwenge no gukoresha impapuro mpimbano, yireguye avuga ko uru rumogi
bamusanzemo atigeze arunywera ku butaka bw’u Rwanda, ahubwo ko yarunywereye mu
gihugu cy’Ubutaliyani aho amaze igihe yiga ubuhanga bwisumbuyeho bwo gukora no
gutunganya imideri.
Nyuma y’iminsi itanu, ku wa mbere tariki 15 Gicurasi 2023,
urukiko rw’ibanze rwanzuye ko uyu musore afungwa iminsi 30 y’agateganyo
agakomeza gukurikianwaho ibyaha byo gukoresha impapuro mpimbano no gukoresha
ibiyobyabwenge afungiye muri gereza nkuru ya Nyarugenge iherereye i Mageragere.
Ni ngano ki y’urumogi yasanzwe mu maraso y’umunyamideri
Moses Turahirwa ?
Nyuma yo gukurikira urubanza, InyaRwanda yifuje kumenya amakuru
arambuye ku ngano y’ikiyobyabwenge cy’urumogi ingana na 321 Ng/Ml rwasanzwe mu maraso y’umunyamideri Moses
Turahirwa twicarana n’umuganga aduha
ibisobanuro birambuye.
Uyu muganga utifuje ko amazina ye ashyirwa hanze, yabwiye
InyaRwanda ko THC bivuze Tetrahydrocannabinol kikaba igipimo bakoresha bashaka
kumenya niba hari urumogi ruri mu mubiri w’umuntu bakinyujije mu maraso cyangwa
mu nkari.
Muganga yavuze ko kugira ngo bemeze ko ukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi bakoresheje igipimo cya THC bagomba kugusangamo guhera ku ngano ya 50 Ng/Ml kuzamura.
Wifashishije
imibare bigaragara ko ingano y’ikiyobyabwenge cy’urumogi yasanzwe muri Moses
Turahirwa ikubye inshuro esheshatu [6] ingano mfatizo igenderwaho mu gupima
uwanyoye cyangwa wakoresheje iki kiyobyabwenge.
Ku wa mbere ubwo urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwasomaga umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku rubanza rwa Moses
Turahirwa, Perezida w’inteko iburanisha yavuze ko ubushinjacyaha bwagaragaje ingingo
yuko uyu musore ataba yarakoresheje iki kiyobyabwenge mu rwego rw’ubuvuzi kuko
ugikoresheje muri ubwo buryo atarenza 20 Ng/Ml.
Uru rukiko rushingiye ku bimenyetso bikomeye birimo kuba
hari urundi rumogi rwasanzwe mu ishati ye, ntabashe gusobanura inkomoko yarwo,
rwahise rwanzura ko uyu musore w’imyaka 32 akurikiranwa afunzwe iminsi 30 y’agateganyo.
Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Moses Turahirwa afungwa iminsi 30 y’agateganyo, agakomeza gukurikiranwaho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge no gukoresha impapuro mpimbano
Moses Turahirwa aganira n’umwuganira mu mategeko Maitre Bayisabe Irene wemeje
ko bagiye kujurira iki cyemezo cyo gufunga uyu musore iminsi 30 y’agateganyo
Abo mu muryango wa Moses Turahirwa basohotse batishimye
baganira n’umunyamategeko Maitre Bayisabe Irene wunganiraga uyu munyamideri
TANGA IGITECYEREZO