Kigali

Moshions ihagaze Miliyari 3Frw! Ibyahishuwe mu rubanza rwa Moses wasanzwemo urumogi, agasabirwa kutarenga Kigali

Yanditswe na: Daniel HAVUGARUREMA
Taliki:10/05/2023 13:36
0


Umunyamideri Moses Turahirwa washinze inzu y’imideri ya Moshions yambika abakomeye, yasabye urukiko kurekurwa by’agateganyo agakurikiranwaho ibyaha byo gukoresha impapuro mpimbano no gukoresha ibiyobyabwenge ari hanze mu bikorwa by’ubucuruzi n’ubuhanzi bw’imideri.



Kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Gicurasi 2023, Umunyamideri Moses Turahirwa uzwi nka Moshions yitabye urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha akurikiranweho birimo gukoresha inyandiko mpimbano no gukoresha ibiyobyabwenge.

Yatawe muri yombi tariki 28 Mata 2023 aho yari aherekejwe n’abanyamategeko babiri barimo Me Bayisabe Irene usanzwe aburanira ibyamamare bitandukanye mu Rwanda, abagize umuryango we barimo mushiki we usanzwe ari umwarimu muri Kaminuza, inshuti ze bakorana ndetse n’itangazamakuru ryari ryuzuye icyumba cy’iburanisha.

Ubushinjacyaha bwari bugizwe n’abashinjacyaha babiri ni bwo bwatangije uru rubanza bumurikira urukiko ikirego bwagejejweho n’ubugenzacyaha ndetse n’iperereza bakoze ku birego biregwa Moses Turahirwa byo gukoresha inyandiko mpimbano no gukoresha ibiyobyabwenge.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko uyu musore yasanzwemo ibiyobyabwenge mu maraso bingana na 321 THC [Igipimo bakoresha bapima urumogi] ndetse ko atabwa muri yombi hari ikiyobyabwenge cy’urumogi yafatanywe, ibintu bigaragaza ko yari asanzwe arukoresha.

Ku kijyanye no gutangaza ibihuha, ubushinjacyaha bwavuze ko uyu musore yagiye agaragaza ubushake mu gutangaza amakuru y’ibihuha cyane cyane abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, batanga urugero rw’ibinyoma yigeze gutangaza birimo ko afite umurima w’urumogi mu ishyamba rya Nyungwe kandi ko kunywera urumogi mu Rwanda byemewe n’amategeko.

Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko gutangaza amakuru nk'aya y’ibihuha yuko afite umurima w’urumogi bifatwa nko gukangurira rubanda cyane cyane urubyiruko kwishora mu biyobyabwenge mu gihe yakabaye arushishikariza gukora ibyubaka igihugu.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko uyu musore yasebeje inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda nyuma yo gutambutsa ku mbuga nkoranyambaga fotokopi y’urwandiko rw’inzira rwe avuga ko yemerewe kuba umugore kandi asanzwe ari umugabo, akarenzaho guharabika izina rya Perezida w’u Rwanda ashaka kwerekana ko yamuhaye uburenganzira bwo kubeshya.

Ubushinjacyaha bushingiye kuri izo ngingo n’izindi zatanzwe mu kirego, bwasabye ko Moses Turahirwa akomeza gukurikiranwa afunze kandi ko urukiko ruramutse rumurekuye byatuma abangamira iperereza rigikomeje mu buryo burimo gukomeza gutangaza ibihuha ku mbuga nkoranyambaga n’ibindi.

Mu gusoza ubushinjacyaha bwongeyeho ko mu ibazwa ry’uyu musore we ubwe yiyandikiye inyandiko yemeza ko gukoresha urumogi mu Rwanda byemewe bigaragaza ubushake bwa Moses bwo gukomeza gutangaza amakuru y’ibihuha kuko mu Rwanda amategeko avuga ko iki gihingwa cya Cannabis gikoreshwa mu gihe cy’ubuvuzi cyangwa ubushakashatsi.

Abanyamategeko ba Moses Turahirwa bamusabiye gutegekwa kutarenga umujyi wa Kigali

Maitre Bayisabe Irene wari uhagarariye Moses Turahirwa, yatangiye avuga ko uyu munyamideri ajya gushyira hanze uru rwandiko rw’inzira rusubiwemo, atari agambiriye ikibi kuko yagize umutima wo guhisha nimero ziranga uru rwandiko kuko arizo z’ingenzi.

Yavuze ko Moses atigeze ahindura urwandiko nyarwo rw’inzira ahubwo ko yafashe fotokopi agahindura igitsina ‘M’ agashyira kuri ‘F’ iranga igitsinagore, agasakaza ku mbuga nkoranyambaga mu rwego rwo ‘Gutwika’ nk'uko bimenyerewe.

Maitre Bayisabe wunganiraga Moses, yakomeje atanga ingero z’uburyo abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga basanzwe bafata amafoto y’abantu badahura bamwe bambaye amapingu ubundi bagatangaza ko umwe yafunzwe kandi atari byo. Yavuze ko abo babikora baba bari gukora ikizwi nko ‘Gutwika’ kandi ko Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha rutajya rubakurikirana.

Undi munyamategeko wunganiraga uyu musore yunze mu rya Maitre Irene avuga ko Moses akwiye gukurikiranwa ari hanze kugira ngo akomeze ibikorwa byubaka igihugu ndetse n’ibiteza imbere urubyiruko nk'uko asanzwe abikora. Yavuze ko Moses atabona uburyo bwo gutoroka igihugu kuko impapuro z’inzira akoresha zafatiriwe na RIB ndetse ko ibikorwa akora mu gihugu bizwi.

Yakomeje avuga ko ubushinjacyaha bwananiwe kugaragaza igihe urwo rumogi bavuga yarufatiye kandi ko bananiwe kwerekana ibimenyetso by'uko yigeze arufatira mu Rwanda. Uyu munyamategeko yavuze ko urumogi rwose bamusanzemo yarufatiye mu Butaliyani kuko rwemewe kandi ko yageze mu Rwanda amezi atatu atarashira ngo rutangire kumushiramo.

Moses Moshions yireguye avuga ko imbuga nkoranyambaga azikoresha atambutsa imbanzirizamishinga [Draft] n’ibitekerezo by’ibihangano by’imideri akora kandi ko atigeze atangaza ko kunywera urumogi mu Rwanda byemewe ahubwo ko abashinjacyaha bumvishe nabi ubutumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram na Twitter.

Ati”Imbuga nkoranyambaga nzikoresha ntangaza Draft z’ibihangano nkora n’ibitekerezo bitandukanye, njyewe ntabwo nigeze ntambutsa ubutumwa bwemeza ko kunywera urumogi mu Rwanda byemewe n’amategeko.” 

Turahirwa yahise asaba Perezida w’urukiko ko yakomeza gukurikiranwa ari hanze mu bikorwa bitandukanye birimo ubuhanzi bw’imideri azwiho kuri uyu mugabane w’Afurika.

Abanyamategeko baburaniraga Moses bongeye gusaba urukiko ko rurekura Moses Turahirwa rukamutegeka ibigenwa n’amategeko birimo kutarenga Umujyi wa Kigali n’ibindi bitandukanye kuko ari ubwa mbere akurikiranyweho ibyaha ndetse ko atigeze agaragaza ubushake mu kwica iperereza.

Abamwunganira mu mategeko kandi bavuze ko mu gihe uno musore yabazwaga n’ubugenzacyaha bamubajije ku cyaha cyo gutangaza ibihuha wifashishe amakuru atari yo, basanga nta shingiro bituma buri kirego batanze icyo cyaha kitazamo bityo ko ubushinjacyaha budafite kugishingiraho.

Ikigo cya Moshions cyambika abakomeye gihagaze arenga Miliyari 3frw

Maitre Bayisabe asoza yavuze ko ikigo Moshions cy’uyu musore cyambika abakomeye gihagaze arenga Miliyari 3 Frw cyemeye kumwishingira mu rukiko ndetse n’abandi barimo mushiki we [Utavuzwe amazina] usanzwe ari umwarimu muri kaminuza na Se umubyara w’umupasiteri mu karere ka Nyamasheke, bari mu bemeye kumwishingira mu rwego rwo kwemeza ko aramutse arekuwe by’agateganyo atatoroka igihugu.

Nyuma y’amasaha arenga abiri, Perezida w’urukiko yavuze ko yumvishe impande zombi, afata umwanzuro wo gusoma umwanzuro w’uru rubanza ku wa Mbere tariki 15 Gicurasi 2023 saa cyenda z’amanywa ku rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge ruherereye i Nyamirambo.

Mu byishimo byinshi, Moses Moshions yasohotse mu rukiko apepera imbaga y’abari bitabiriye uru rubanza, avuga mu rurimi rw’icyongereza ati ‘Soon’ ijambo risobanuye "Vuba", bigaragaza ko afite icyizere cyo kurekurwa by’agateganyo mu gihe cya vuba.


Moses Turahirwa yishimye cyane urubanza rukirangira atangira gusekera abari mu rukiko 


Moses [Moshions] aganira n'abanyamategeko babiri bamwunganiraga ubwo urubanza rwari rurangiye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND