Kigali

Kiyovu Sports yatsinzwe urubanza yaregwagamo na Sharaf Eldin Shaiboub ukomoka muri Sudan

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:12/05/2023 20:43
0


Sharaf Eldin Shaiboub ukomoka muri Sudan, yamaze gutsinda Kiyovu Sports mu rubanza yayiregagamo, nyuma yo kuyisinyira ariko ntayikinire.



Tariki 10 Kamena 2022, ni bwo Sharaf Eldin Shaiboub na Mano John basinyiye ikipe ya Kiyovu Sports amasezerano y'imyaka ibiri, aho iyi kipe yiteguraga umwaka w'imikino 2022/23. Icyo gihe, shampiyona yari itararangira aho yari igeze ku munsi wa 28 wa shampiyona. 

N'ubwo aba bakinnyi basinye, nyuma y'amezi abiri gusa, umuyobozi wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal, yaje kwemeza ko abakinnyi baherutse gusinyisha batandukanye kubera kutubahiriza ibisabwa. 

Yagize ati “Haje kubamo kutumvikana neza badusaba gusesa amasezerano, turabibemerera, tubemerera ko twasesa amasezerano mu gihe cyose badatanze ibyo byangombwa ariko bagasubiza ibyo twabatanzeho."

Nyuma y'ibi byose aba bakinnyi ku ikubitiro, Sharaf Eldin Shaiboub yahise atanga ikirego muri FIFA avuga ko ikipe ya Kiyovu Sports itubahirije amasezerano bari baragiranye, ndetse bagatandukana mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Iki kirego cyaje gukurikiranwa na Sosiyete bita Sports and Justice, ishinzwe inyungu z'abakinnyi, ariyo yaje gutangaza ko uyu mukinnyi yamaze gutsinda Kiyovu Sports. 

Imyanzuro y'urubanza yemeje ko Kiyovu Sports igomba guha Sharaf Eldin Shaiboub miliyoni 50 z'amanyarwanda nyuma yo kubimenyeshwa. 

Biteganyijwe ko kandi nyuma y'iyi myanzuro, FIFA iza gusoma indi myanzuro ya John Mano nawe wari wasinyiye Kiyovu Sports umunsi umwe na Mugenzi we. 

Sharaf yari yaguzwe mu gihe Kiyovu Sports yari ifite ubwoba bwo kuzatakaza Emmanuel Okwi 

John Mano nawe byitezwe ko ikirego yatanze kiza gusomerwa imyanzuro


Bimwe mu byo Sports and Justice yakurukiranaga ikirego, yatangaje






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND