RFL
Kigali

Omah Lay yahishuye ko yagerageje kwiyahura

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:12/05/2023 17:09
0


Abanyamuziki batwereka igice kimwe koko! Umunyamuziki Stanley Omah Didia wamenyekanye ku izina rya Omah Lay, yatangaje ko yagerageje kwiyahura bitewe n’ibihe birushya umutima yari amaze igihe ari kunyuramo, atekereza kwiyambura ubuzima.



Ubwo yari mu kiganiro ‘H Steph’, Omah Lay wigeze gutaramira i Kigali, yavuze ko yanyuze mu buzima butari bworoshye na gato ku buryo kuba yarabashije kubwigobotora akaba ageze aho uyu munsi amahanga amurangamira, ari ibitangaza Imana yakoze, kuko ariyo ibasha gukiza abashavuye.

Omah agereranya ubuzima yabayeho nk’umuferege. Avuga ati “Nari nko mu muferege nasaga nk'umuntu wiyishe, ariko ibyo byose byararangiye.”

Uyu munyamuziki atekereza ko Imana yamucishije muri ubwo buzima, kugira ngo igihe kimwe nagira aho agera azibuke abazaba bari muri ubwo buzima yanyuzemo.

Akomeza ati “Ariko wenda hari ubwo nari ndiyo kugira ngo nanjye nzibuke ubwo buzima nabayemo maze nanjye mfashe abantu baburimo kuri ubu nabo babashe kubuvamo nk’uko nabuvuyemo.”

Omah ugezweho muri iki gihe mu ndirimbo ‘Soso’, yavuze ko bisaba imbaraga zihambaye, kugira ngo umuntu 'nkanjye' wanyuze mu bihe birushya umutima, abashe kuba yaravuyemo umuhanzi w’ikitegererezo.

Yungamo ati “Ndabivuze byasaba izindi mbaraga kugirango ubone umuntu wabaye mwa buriya buzima nkanjye nonaha abe ari umuhanzi w'icyitegererezo nkange, noneho narangiza abivuge nta nkomyi.”

“Ntabwo nziko wabona umuhanzi wa Afro beat wakora nkabiriya nakoze kuri ubu, buri wese aba ari kwivugirako ‘Afro beat’ ntabirenze ari ibintu byoroshye, rero niyo mpamvu buri muntu agomba gutangazwa nibyo nkora, n’ubwo usanga bamwe bavuga ko umuziki wabaye akavuyo.”

Uyu muhanzi ashimangira ko nta bwoba afite bwo gukora umuziki ukwiye abafana be, ashingiye ku bihe yanyuzemo n’ibyo amaze kunyuramo mu muziki.

Omah Lay yavukiye ahitwa Port Harcourt. Mu gihe gito amaze mu muziki amaze guhatanira ibihembo bikomeye birimo City People Music Award nk’umuhanzi w’umwaka, MTV Africa Music Awards 2021, The Headies Award abicyesha indirimbo ye ‘Bad Influence’ n’ibindi.

Uyu musore w’imyaka 25 y’amavuko muri Gicurasi 2020 yasohoye EP yise ‘Get Layd’ iriho indirimbo ye yise ‘You’ na ‘Bad Influence’ zamumenyekanishije.

Tariki 13 Mutarama 2021, yabwiye Ikinyamakuru Teen Vogue ko yagiye gushyira ku isoko iyi EP afite ubwoba bw’uko yashoboraga kutakirwa neza na rubanda.

Avuga ariko ko ari muri studio yumvaga ifite icyanga biri no mu murongo yihaye wo gukora indirimbo zikora ku marangamutima ya benshi. Ati “Umuziki wanjye n’ibyo nanyuzemo, ni njye, ni ubuzima bwanjye.” 

Omah Lay yatangaje ko yagerageje kwiyahura bitewe n’ibihe yanyuzemo 

Omah yavuze ko iyo hataba Imana atari kuva mu buzima buruhije umutima yanyuzemo 

Omah Lay yavuzeko ntabwoba afite bwo gukora umuziki nyawo, agendeye kuburambe amaze kugira m'umuziki. I

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SOSO’ YA OMAH LAY

">

Umwanditsi: Jean Harerimana-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND