Kirenga Phiona [Yolo The Queen] ni izina rimaze gushinga imizi mu myidagaduro yaba iy’u Rwanda n'Akarere k’Ibiyagabigari, nyamara abamukubise amaso ni mbarwa.
Yolo The Queen ni umukobwa ubona
ko ari mu myaka itari hejuru kandi ntibe no hasi cyane ya 25. Ubwamamare bwe bwavuye ku miterere ye itangaje yagiye ishimwa na benshi barimo
ibyamamare nka Drake na Harmonize.
Kuri ubu yongeye kuvugwa
biruseho kuva umwaka watangira, Harmonize agatangira kumwiyegereza cyane kugera n'ubwo
atoboye akamubwira ko amukunda kandi yifuza ko bajya mu rukundo mu buryo
bweruye.
Nubwo uyu mukobwa nta jambo
aravuga ryemeza ko yaba na we amukunda, ntibyabujije bimwe mu binyamakuru byo mu
Karere byiganjemo ibyo muri Tanzania, kwandika ko ari umukunzi we.
Hagati aho ariko uyu mukobwa
ni ibintu bicye bizwi ku buzima bwe aho n’amazina ye asanzwe ntawari uyazi, ahubwo akaba ari
we wayatangaje mu minsi micye ishize binyuze ku rubuga rwe rwa Instagram rukurikirwa n’ibihumbi
birenga 316, ari narwo rwonyine yemeza ko akoresha, izindi ari izo
bamwitirira.
Uyu mukobwa mu byo yavuze ko
akunda harimo indirimbo za Ish Kevin ariko hari n'igihe indirimbo za The Ben
zamusazaga cyane. Yanahishuye ko yize mu mashuri yisumbuye muri King David na Amie
Des Enfants, kuri ubu akaba akora ubucuruzi bwo kuri murandasi.
Yavuze kandi ko atuye i Nyamasheke ariko ibyo byose nubwo abitangaza amatsiko akomeza kuba menshi umunsi ku wundi
ku birebana na we dore ko nta birori nta n’ikinyamakuru na kimwe kirabasha kumufatisha
ngo abe yagiha ikiganiro.
Avuga ko atajya akora ibintu bitamufitiye inyungu kuko ngo ibyo binyamakuru biba byinjiza we ntacyo yinjiza.
Uyu munsi, InyaRwanda twifuje kubagezaho inkuru igaruka ku
mpamvu zitandukanye zitera bimwe mu byamamare kutagaragara mu bitangazamakuru.
Bamwe mu bagize icyo babitangazaho barimo Beyonce, Nicolas Cage na The Weekend. Usanga bigoranye kubona ibiganiro byabo. Ibi byamamare byagiye bitangaza impamvu zibatera kuba batagaragara
cyane mu bitangazamakuru.
Abenshi muri bo nubwo
badakunze kuvuga mu itangazamakuru, ntibibabuza kumenyekanisha ibyo bakora
cyane ko kuri ubu imbuga nkoranyambaga zoroheje ibintu, icyo umuntu yifuje
gutangaza akoresha urukuta mu minota micye kikaba kigeza ku bo ashaka.
Ibi binyuranye cyane no mu
bihe bya cyera aho abantu byagoranaga kugira aho bamenera niba batabashije
kubona ibiganiro kuri televiziyo, radiyo, ibinyamakuru byandika n’ibindi.
Zimwe mu mpamvu
twabakusanyirije tugendeye ku bitekerezo by'abahisemo inzira ya kiyolo [kuba
kibonumwe], harimo kuba gusa yumva bitamurimo kugaragara
mu birori n’ibikorwa bihuza abantu benshi no gutanga ibiganiro.
Harimo kandi kuba abona ntacyo byakongera
ku byo akora mbega abona nta nyungu abitegerejemo cyane, Kuri ubu abantu benshi
bayobotse inzira yo kwirebaho mbere yo kureba ku bandi, ni mu gihe kuko abantu ba
none bakunda icyo ufite kurusha wowe nyawe.
Ubusesenguzi buhwitse n'ubudahwitse bukurikira ibiganiro bamwe batanga, nabwo butera bamwe kumva batisanzuye kuba bagira icyo bavuga.
Impamvu ni uko baba bakeka ko nibavuga ururimi rw’amahanga bashobora kuba igitaramo, hagira uwayura imbere ya camera agakorwamo ‘meme’, bakibaza icyo bavuga icyo ari cyo, akaba ari byo bibatera kwigengesera.
Kwifuza ko abantu bakomeza kubibazaho
cyane ko burya umuntu ashobora kuba agukunda mutarahura mutaranaganira, ariko
mwahura bigashira, icyo gihe rero niba ariyo turufu ikomeye warishaga/yatumaga
ucuruza, uhita uva mu kazi.
Kuba yumva ntacyo afite
kuvuga hirya y'ibyo akora cyane ko byinshi mu biganiro binarenga ku kazi umuntu
akora bikinjira mu buzima bw’umuntu bwite kandi we yumva atiteguye kuba
yabivugaho cyangwa yakwepa kubivugaho.
Imyifatire idahwitse
biyiziho cyane iyo bigeze mu gihe cyo gusubiza bimwe mu bibazo bisa
nk’ibikomeretsa, aha naho ni ahantu h’ingenzi hatuma bamwe babyirinda
kuko bazi ko batari intyoza mu biganiro, aho bifitemo ubupfura cyangwa mu yandi magambo impano yo
kuvuga ntayo bigiramo.
Kudashaka gusumba ibyo
bakora ahubwo bashaka ko ari byo biza imbere yabo, ikintu gikunze kugarukwaho n’ibyamamare
bitandukanye, ni ingingo yatumye kugeza ubu imyaka ibaye myinshi Beyonce
nta kiganiro agaragaramo.
Kuba barakoze cyane rimwe na
rimwe banasaba ibyo biganiro bakabyimwa bamara kugerayo bagakomeza gushyira
intera hagati yabo n’ibitangazamakuru.
Rero ni inzira itari mbi kuba
umuntu yafata umwanzuro ku buzima bwe wo kutagira icyo atangaza binyuze mu
nzira ikoresha benshi, akareka ibikorwa bye bikaba ari byo byivugira kuko wa mugani wa Beyonce abantu bakunda ibyo ukora.
Hari abantu usanga
bashaka kwamamara cyane kurusha ibyo bamamaza, ugasanga umukinnyi wa filime,
umunyamideli, umuhanzi mu buryo butandukanye, ashaka gusumba ibyo akora kandi
ibyo akenshi bitumuka nk’ivu.
Igihari kandi na none ni uko
benshi mu bayobotse inzira yo kuvuga bicye bagakora byinshi, babashije kugera
kure cyane mu ruhando rw’imyidagaduro nyarwanda, ibihamya birahari bitari Yolo hari
n’abandi.
Gusa na none gutanga
ibitekerezo no kuganiriza abantu mu buryo bumwe n’ubundi, hari icyo byungura
umuryango mugari uba unakunda ibyo ukora n'uko ubikora, hari uburyo bumwe n’ubundi
wakwigiraho uko witwara n’ibindi.
TANGA IGITECYEREZO