Harmonize yateguje indirimbo ‘Zanzibar’ yakoranye na Bruce Melodie yatewe inkunga na Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan.
Harmonize ukomeje gutigisa
imyidagaduro nyarwanda, yateguje indirimbo nshya yitwa ‘Zanzibar’ yakoranye na
Munyakazi [Bruce Melodie].
Mu butumwa Harmonize yashyize hanze yagize ati: ”Zanzibar izajya hanze kuwa Gatanu tariki 12.”
Indirimbo ‘Zanzibar’ uyu mugabo yakoranye na Bruce Melodie, yatewe inkunga na Perezida wa Tanzania,
Madamu Samia Suluhu Hassan.
Zanzibar ni kimwe mu
birwa byiza bisurwa na ba mukerarugendo batari bacye, giherereye mu gihugu cya
Tanzania, gituwe n’abaturage bakabakaba miliyoni 1. Ni naho Perezida Samia
Suluhu yavukiye anahatangirira urugendo rwe rwa Politike.
Perezida Suhulu uri muri
bacye bavuga rikijyana muri iki gihe, yatangiye ari umwe mu bagize Inteko
Ishingamategeko y’iki kirwa kuko gisa nk'aho ari Leta mu yindi kubera amategeko
n’imiyoborere yacyo, kikaba kimwe mu Ntara ziyubashye mu gihugu cya Tanzania.
Iyi ndirimbo igiye
kujya hanze mu gihe benshi bari bagitegerezanije amatsiko iyitwa ‘Kashe’ ya
Element yasubiranyemo na Harmonize cyane ko ifite aho ihuriye n'inkundura y’urukundo
rwa Yolo The Queen na Harmonize rukomeje gutigisa imyidagaduro.
Ni ibintu bamwe babona nk'iturufu y’ubucuruzi bw’umuziki wa Harmonize uvuga ko yihebeye Yolo umunyarwandakazi w’ikimero gitangaje kugeza ubu utarerura ngo avuge ko akunda uyu muhanzi.
Icyakora Yolo yavuze ko ari gufasha uyu mugabo gushakisha
inyubako y'akataraboneka mu Rwanda ashaka kuza guturamo ngo amube hafi.Perezida Samia avuka muri Zanzibar ari naho yatangiriye urugendo rwe rwa politike mu buto bwe
Bruce Melodie aheruka muri Tanzania, indirimbo igiye kujya hanze ikaba ari imwe mu mbuto z'urwo rugendo
Uko iminsi yicuma umubano wa Bruce Melodie na Harmonize ugenda urushaho gukomera
Mu ntangiriro za 2023 Harmonize yasuye u Rwanda ndetse asura ibice bitandukanye by'umujyi wa Kigali
Indirimbo nshya ya Harmonize na Bruce Melodie izajya hanze kuwa 12 Gicurasi 2023
TANGA IGITECYEREZO