Kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Gicurasi 2023, amakuru yabyutse acicikana avuga ko uwari Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Kambogo IIdephonse yeguye ku mirimo ye yo kuyobora aka Karere.
InyaRwanda ifite amakuru avuga ko uyu muyobozi yegujwe biturutse ku makosa bivugwa ko yari amaze kuba menshi dore ko ashinjwa kutarengera abaturage.
Kambogo IIdephonse yagiye avugwa ho gushyamirana n'abanyamukuru ndetse ibikorwa bimwe na bimwe bye ntibyishimirwe.
Ubusanzwe mbere yo gutorerwa kuyobora aka Karere, Kambogo IIdephonse, yagize uruhare mu kuzamura ubukerarugendo bwo muri Nyungwe no gushyiraho politike zitandukanye zizamura ubukerarugendo.
Kambogo IIdephonse ni umunyamwuga kandi ukora cyane mu myaka irenga icyenda yakoze mu bikorwa by’ubukerarugendo, yibanda kubiteganya ubukerarugendo, imiyoborere n’iterambere; imbuga nkoranyambaga hamwe n’itumanaho.
Amakuru avuga ko muri 2009 yabaye ushinzwe ubukerarugendo muri Parike ya Nyungwe afite inshingano zirimo gutegura, gucunga no guteza imbere ibicuruzwa by’ubukerarugendo muri Parike ya Nyungwe no hafi yayo, guhuza ibicuruzwa by’ubukerarugendo bwa Pariki ya Nyungwe, kureba neza ibicuruzwa by’ubukerarugendo n’ibindi.
Kambogo IIdephonse yegujwe kumirimo ye kubera kutuzuza inshingano.
TANGA IGITECYEREZO