Umuhanzikazi akaba na Producer, Chrisy Neat, yasubiyemo indirimbo “Urukundo” yanditswe na nyakwigendera Rugamba Cyprien, ikubiyemo umurage usumba yose ari wo urukundo, ndetse avuga ko nawe ari wo murage yaha abo akunda harimo abanyarwanda.
Umuhanga mu gutunganya amajwi y’indirimbo akaba n’umuhanzikazi, Chrisy Neat, yasubiyemo indirimbo yahimbwe na nyakwigendera Rugamba Cyprien,
maze ayitunganya mu buryo budasanzwe bunogeye amatwi.
“Urukundo” ya Rugamba ni indirimbo yakunzwe na
benshi ariko biba akarusho ubwo Chrisy Neat yayisubiragamo maze
nawe akaba umwe mu batanga uyu murage w’urukundo ku banyarwanda.
Ni indirimbo ishimangira imbaraga
z'urukundo kandi ikagaragaza amahirwe abarufite bagira ndetse ikibutsa ababyeyi bose
ko mu mirage bagomba guha ibibondo byabo, hatagomba kubura urukundo kuko ruhatse
byinshi ku buzima bwa muntu.
Chrisy Neat warahuye ubumenyi mu Ishuri ya Muzika rya Nyundo risigaye rikorera i Muhaga, yabwiye inyaRwanda ibijyanye n’imyuga ye irimo kuririmba no gutunganya amajwi y’indirimbo yaba ize bwite n'iz'abandi bahanzi.
Yavuze
ko gutunganya amajwi abikorera muri studio “Ibisumizi” ya Riderman, ndetse
ko ari byo akora cyane kurusha kuririmba nubwo byose abikunda.
Kanoheli Chrismas Ruth uzwi ku izina rya Chrisy Neat, ni umubyeyi wubatse ufite n’abana babiri. Ni umuhanga utangaje mu
gutunganya amajwi y’indirimbo, akarusho akaba ari nawe witunganiriza indirimbo
ze.
Ubwo yagarukaga ku nganzo ya nyakwigendera Rugamba
Cyprien, yavuze ko amufata nk’umuntu wari umuhanga, bitewe nuko yandikaga
indirimbo zifite ubutumwa buremereye, kandi n'ubu bugifasha abantu benshi nawe
arimo.
Yagize ati “Mufata nk’umuntu w’umuhanga kandi
w'icyitegererezo cyane, yaba mu kwandika indirimbo ndetse n’uburyo yaziririmbaga.
Yavuze ko iyi ndirimbo yayikoze nk’impano yageneye abanyarwanda cyane cyane abakunzi be kuko abakunda.
Ati “Ndababwira ngo mugire urukundo, buri mwe akunde mugenzi we
nk'uko biri muri iyi ndirimbo, ndetse twibuke ko ari umurage mwiza twasigiwe n’umubyeyi nyakwigendera Rugamba Sipiriyani”.
Uyu muririmbyi yaririmbye izindi ndirimbo
zitandukanye zirimo “Ndakwihaye”, “Imaragahinda ya Kamariza”, “Ikibondo”, n’izindi.
Yadutangarije kandi ko yatunganyije mu buryo bw'amajwi indirimbo 5 ziri kuri Albumu nshya ya Alpha Rwirangira.
Mu ndirimbo
yakoze zigakundwa harimo n’indirimbo ya Riderman yitwa “Nyegamo ya Nyagasani”
ndetse bafatanije no kuyiririmba.
Chrisy Neat avuga ko afite ibikorwa byinshi ateganya
gukora yaba ku ruhande rw’umuziki cyane cyane mu gutunganya amajwi y’ibihangano
by’abamugana. Ashimira inkunga ya buri wese mu kuzamura ibikorwa bye no kumushyigikira.
Chrisy Neat yaraze urukundo abakunzi be bose n'abanyarwanda muri rusange
Chrisy Neat umuhanga mu gutunganya amajwi y'indirimbo yagize ati "mbaraze urukundo"
Umwuga wo gutunganya amajwi arawukunda kandi niwo akora cyane kurusha kuririmba
TANGA IGITECYEREZO