RURA
Kigali

Yikuyemo Harmonize: Frida Kajala yahishuye ko asigaye akundana n’umunyapolitike ukomeye wo muri Kenya

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:24/04/2023 8:08
0


Umugore uri mu bafite izina mu myidagaduro y’Akarere, Frida Kajala, uri kubarizwa muri Kenya yeruye avuga ko akundana n'umwe mu banyapolitike bazwi muri iki gihugu.



Frida Kajala uri mu bakinnyi ba filime begukanye ibihembo bitandukanye, mu kiganiro Willy M Tuva wa Radio Citizen yatangaje amakuru yatunguye benshi.

Kajala wari watumiwe nk’ibindi byamamare byose bisura Kenya, yahishuye ko yamaze kwiyakira nyuma yo gutandukana na Harmonize kandi ko muri iyi minsi ari mu rukundo.

Icyatunguye benshi mu bakunzi bari biteze ko avuga ko ari mu rukundo n’ikindi cyamamare muri filime cyangwa mu muziki, ariko yagaragaje ko akundana n'umwe mu banyapolitike bo muri Kenya.

Frida Kajala ati: ”Ni byo namaze kubyakira, ubundi mfite ndi mukunzi ukomoka hano muri Kenya.”

Aha niho umunyamakuru yatangiye kumubaza byinshi nyamara uyu mugore amubera ibamba, avuga ko ibirenze ibyo atari ingenzi.

Gusa yagize ati: ”Ni umuntu uzwi cyane hano ari mu banyapolitike bakomeye mufite. Ibyo mvuga kandi ni ukuri. Rero wimbaza byinshi, keretse niba mutankeneye nk’umukazana hano, mukaba mushaka ko nsubiza muri Tanzania.”

Kuri ubu Frida Kajala ari kubarizwa muri Kenya aho yageze mu mpera z’icyumweru gishize, avuga ko ahafite ibikorwa byo gufasha ariko ateganya no guhura n’abakunzi be muri iki gihugu yemeje ko afitemo n’umukunzi.Frida Kajala uri mu bagore bahagaze neza mu myidagaduro yatangaje ko ubu asigaye akundana n'Umunyakenya uri muri politikeImpera za 2022 zasize atandukanye na Harmonize mu buryo bombi batifuje kuvugahoAri kubarizwa muri Kenya kuva mu mpera z'icyumweru cyo gusoza igisibo cya Ramadan






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND