RFL
Kigali

Bralirwa yamuritse icupa rishya rya Vital'o izwi nka Eau Gazeuse

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:4/04/2023 15:22
0


Bralirwa yashyize ahagaragara icupa rishya rya Vital'o izwi nka Eau Gazeuse, mu kwizihiza imyaka 50 imaze ibayeho.



Bralirwa ivuga ko yashyize hanze icupa rishya rya Vital'o isanzwe izwi nka Eau Gazeuse cyangwa amazi arimo gaze mu buryo bwo gukomeza kuryohereza abakiriya n'abakunzi bayo muri rusange, babaha ya mazi meza kandi y'umwimerere bakunze ari benshi.  

Mu itangazo ry'umuyobozi wa Bralirwa, yagize ati "Isura nshya ni ikimenyetso cyerekana ko twiyemeje gukomeza guha abakiriya n'abakunzi bacu amazi meza, aryoshye kandi y'umwimerere, aboneka ku masoko yacu." 

Yakomeje agira ati "Turabizi ko abakiriya bacu baha agaciro ibicuruzwa byiza, akaba ariyo mpamvu twishimiye kubazanira isura nshya yerekana ubwiza bw'amazi yacu."

Amazi ya Vital'o akozwe mu mazi asanzwe y'isooko karemano, akaba aza mu macupa ya santilitilo 30 n'aya santilitilo 50, ndetse aya mazi meza ku mubiri akazakomeza kuboneka mu maduka yabonekagamo ariko mu isura yayo nshya.



 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND