Kigali

Ayra Starr yagizwe 'Brand Ambassador' wa Maybelline muri Afurika

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:3/04/2023 9:42
0


Sosiyeti ikomeye ikora amavuta yo kwisiga n'ibindi bikoresho byongera ubwiza izwi nka Maybelline ikorera New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatoreye umuhanzikazi Ayra Starr uri mu bagezweho muri Nigeria, kuba 'Brand Ambassador' wayo mu bihugu bya Afurika yo munsi ya Sahara.



Iri tangazo ryatanzwe na Maybelline mu ntangiriro za Mata 2023 rivuga ko Ayra Starr uzwi mu ndirimbo zirimo 'Rush' agiye kujya yamamariza iyi sosiyeti muri Afurika yo munsi ya Sahara (Sub-Saharan region), ndetse akazagira uruhare muri gahunda zo guteza imbere umugore no kwigaragaza kwe.

Mu butumwa basangije ku rubuga rwa Instagram rwa Maybelline, bugira buti "Twakiriye Ayra Starr mu muryango wa Maybelline. Ayra ni umuhanzikazi mpuzamahanga ufite indirimbo zikunzwe ku Isi yose, ufite 'style' nziza, ndetse ukomoka muri Nigeria". Bongeyeho ko ari gihe cyiza cyo kumenya iyi sosiyeti binyuze mu bufatanye na Ayra Starr.

Maybelline Cosmetics ni imwe muri sosiyeti zikomeye zicuruza amavuta, ibikoresho byongera ubwiza, ibyita ku ruhu, ibitanga impumuro nziza n'ibindi ikaba ikorera New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yafunguwe mu 1914 muri Chicago, mu 1996 itangiye ubufatanye na sosiyeti icuruza ibikoresho by'ubwiza ya L'Oreal ikorera mu Bufaransa. 

Umuhanzikazi Ayra Starr ufitanye amasezerano na sosiyeti itunganya umuziki ya Don Jaz yitwa Mavin Record, ahagarariye kandi indi sosiyeti icuruza ibikoresho byita ku bwiza yitwa ' L'Ayvanna Skin Naturals' ikorera mu Bwongereza ndetse akaba na 'Brand Ambassador' w'ikinyobwa cya Pepsi.

Amazina ya Ayra Starr nyakuri ni Oyinkansola Sarah Aderibigde, yatangiye gukora muzika muri Nigeria muri 2021, aho yahise ashyira hanze alubumu yise '19 & Dangerous'.

Mu Ukwakira umwaka ushize, Ayra yongeye gusubiramo iyi alubumu aho yakoranye n'abahanzi batandukanye barimo Kelly Rowland, basubiranyemo indirimbo 'Bloody Samaritan', ndetse afitanye indirimbo na Wizkid ziri kuri EP nshya aherutse gusohora. 

Ayra mu kwezi gushize yasohoye indirimbo nshya yise 'Sability' ikaba ari indirimbo ye ya mbere iri mu njyana ya Solo, kuri ubu yamaze kuzuza miliyoni zirenga 12 z'abayirebye kuri Youtube. 

Umuhanzikazi Ayra Starr yagizwe 'Brand Ambassador' wa Maybelline muri Afurika yo munsi ya Sahara

Maybelline ni imwe muri sosiyeti zikomeye zicuruza ibikoresho byongera ubwiza muri Amerika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND