RFL
Kigali

MU MAFOTO: Alliah Cool waje acungiwe umutekano yashimiye buri umwe witabiye itangwa ry'ibihembo bya RIMA

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:1/04/2023 23:33
0


Isimbi Alliance umaze kuba icyamamare muri filime nka Alliah Cool, mu ijambo ry’ikaze ku bitabiriye itangwa ry'ibihembo bya RIMA, yashimiye buri umwe agaragaza ko ari ishema kuba ibi birori bikomeje kwaguka bijyana n’impano z’abanyarwanda.



Ibihembo bya Rwanda International Movie Awards 2023 byabereye kuri Crown Conference Nyarutarama ku mugoroba w'uyu wa Gatandatu tariki 01 Mata 2023. Ni ibirori byitabiriwe n'abakinnyi n’abakunzi ba filime nyarwanda na Africa muri rusange.

Mu bitabiye harimo abavuye mu bihugu bitandukanye birimo Nigeria yanamaze kuba nko mu rugo kuri Alliah Cool umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda ari na we uyoboye ibihembo bya RIMA.

Harimo kandi abaturutse muri Ghana, Kenya, Congo Kinshasa, u Burundi n'ahandi.

Alliah Cool yinjiye muri ibi birori acungiwe umutekano mu buryo bukomeye. Ubwo yahaga ikaze abitabiriye itangwa ry'ibi bihembo, yakoresheje ururimi rw’icyongereza, turagenekereza mu kinyarwanda.

Yagize ati:”Reka mbashimire ko mwaje kubana natwe muri uyu mugoroba. Ndi Umuyobozi Mukuru w’iki gikorwa. Ntewe ishema no kubona buri wese n’iterambere rya sinema muri rusange.”

Yongeraho ati: ”Nshimiye abaterankunga bakomeje guteza imbere izi mpano z’urubyiruko.” 

Buri umwe waje by’umwihariko yabanje gutambuka ku itapi y’umutuku.

Ibi birori byayobowe n'icyamamare mu kuyobora ibirori n’ibitaramo, Lion Imanzi umugabo ubimaze igihe kitari gito.

Uretse abakinnyi ba filime bitabiriye ku bwinshi, haje n’ibindi byamamare birimo nka Swalla umaze kumenyekana mu kugaragara mu ndirimbo z’abahanzi.

Hitabiriye kandi abahanzi nka Yago, Juno Kizigenza, Davis D na Bruce Melodie kimwe n’umushoramari by’umwihariko mu myidagaduro Coach Gael.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND