RFL
Kigali

Bahati Jack yasohoye amashusho y'indirimbo "Shimwa Mwami" yifashishijemo Louise wa Gatonda-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/04/2023 20:59
0


Nyuma y'uko benshi bari bategerezanyije amatsiko amashusho y'indirimbo "Shimwa Mwami" ya Bahati Jack, kuri ubu yamaze kugera hanze ndetse akomeje kwishimirwa cyane.



Indirimbo "Shimwa Mwami" yatunganyirijwe mu Rwanda na Producer Eric Rukundo muri Capital Record. Amashusho yayo yakozwe na Kavoma ugezweho cyane muri iyi minsi mu gutunganya indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Muri iyi ndirimbo yise "Shimwa Mwami" yasohoye mu buryo bw'amashusho, Bahati Jack utuye muri Amerika muri Leta ya Ohio, aririmbamo ati "Shimwa Yesu ku bw'urukundo wankunze, shimwa Mwami ku bw'imbabazi wangiriye, wanyinjije mu mugabane w'abana b'Imana.

Kuko Imana yakunze abari mu Isi cyane, byatumye yanga kubaciraho iteka ryo gupfa, yemera gutanga umwana wayo w'ikinege kugira ngo ubamwizera bose batarimbuka ahubwo bakizwe".

Ni indirimbo ifite iminota 5 n'amasenda 18, ikaba igaragaramo Louis wa Gatonda, umuhanzikazi uhagaze neza cyane muri Diapora nyarwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho akunzwe cyane mu ndirimbo yise "Waduhetse ku mugongo" imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 343.

Bahati Jack washyize hanze iyi ndirimbo, yatangiye kuririrmba kuva kera afite imyaka 9. Hashize igihe gito atangiye kuririmba nk'umuhanzi wigenga. Azwi mu ndirimbo yise "Ebenezer" ibumbatiye ubutumwa bwo "gushima Imana kuko buri wese aba afite ibitangaza Imana yamukoreye".


Bahati Jack yashyize hanze indirimbo "Shimwa Mwami"


Louise wa Gatonda agaragara mu ndirimbo "Shimwa Mwami"

REBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "SHIMWA MWAMI" YA BAHATI JACK







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND