RFL
Kigali

International Remera yateguye igiterane cyo gushishikariza ababyeyi gukora ivugabutumwa bahereye mu miryango

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:31/03/2023 20:04
0


Umuramyi wuje ibigwi mu muziki wa Gospel, Simon Kabera, na Ntora Worship Team ikunzwe cyane muri iyi minsi, batumiwe mu giterane kigamije gushishikariza ababyeyi gukora ivugabutumwa ariko bahereye mu miryango.



Iki giterane cy'ivugabutumwa kizaba ku Cyumweru tariki 02 Mata 2023 kibere kuri ADEPR Remera kuva saa Tatu za mu gitondo kugeza saa Sita z'amanywa, ndetse no kuva saa munani z'amanywa kugeza saa kumi n'ebyiri z'umugoroba.

Ni igiterane cyateguwe na ADEPR Remera binyuze muri 'International' yatangiye gukora mu mwaka wa 2006. Cyatumiwemo umuramyi ukunzwe cyane, Simon Kabera, ndetse n'abaririmbyi bagezweho muri iyi minsi ari bo La Fraternite na Ntora Worship Team. Bagiteguye bisunze Yosuwa 23:15.

Haranditse ngo "Kandi niba mutekereza ko ari bibi gukorera Uwiteka, uyu munsi nimwitoranyirize uwo muzakorera, niba ari izo mana ba sogokuruza bakoreraga zo hakurya ya rwa ruzi, cyangwa imana z’Abamori bene iki gihugu murimo, ariko jye n’inzu yanjye tuzakorera Uwiteka.”

International Remera yateguye iki giterane, yavuze ko bagiteguye bagamije guhamagarira ababyeyi "gukora ivugabutumwa ariko bahereye ku miryango" nk'uko byemejwe na Jean Claude Uwamahoro Umuyobozi Mukuru wa International Remera.

Abazitabira iki giterane bazaganirizwa amagambo y'Imana ndetse no gukora kwayo hamwe n'abakozi b'Imana barimo Rev. Isaie Ndayizeye Umushumba Mukuru wa ADEPR ndetse na Pastor Jean Paul Seneza. Ni igiterane biteganyijwe ko kizahembura benshi bazacyitabira.

Aloys Dusengimana, umuduyakoni muri ADEPR Remera akaba n’umuyobozi wa Worship Team La Fraternité ibarizwa muri International Remera, yabwiye inyaRwanda ko iki giterane "kizayonorwa mu Cyongereza, n’igifaransa". Yunzemo ati "Ariko nibigaragara ko hari abantu benshi bakitabiriye batumva izo ndimi, twakora translation [gusemura] mu Kinyarwanda".

Yavuze ko umusaruro biteze muri iki giterane ari ukubona abantu bemeye kwizera Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwabo, kubona imiryango yitabiriye igiterane ifata ingamba zo gukorera Imana nk’umuryango kandi umurimo w’Imana ugahera mu muryango ndetse n'Imitima y’abizera ikazahembuka.


Iki giterane kizaba ku Cyumweru kuri ADEPR Remera


International Remera yiteze guhembuka kw'abazitabira iki giterane


Iki giterane kizayoborwa mu Gifaransa n'Icyongereza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND