Umunyarwenya Mazimpaka Japhet yageze muri Kenya aho agiye gutaramira, yakirwa na Mc Tricky umwe mu banyarwenya bakomeye muri iki gihugu akaba ari nawe wanamutumiye.
Ubwo yageraga muri iki gihugu, Japhet yabwiye inyaRwanda.com ko yagezeyo amahoro ndetse ko ubu ikigezweho ari imyiteguro y’igitaramo agiye kuhakorera, ndetse ko nta kabuza abanya-Kenya bazanyurwa n’ibyo yabateguriye.
Japhet akigera muri Kenya yahawe n’indabo ndetse yakirwa n’umunyarwenya mugenzi we Mc Tricky, ari nawe wamutumiye muri iki gitaramo giteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatanu.
Biteganyijwe ko iki gitaramo kizabera muri Nairobi Cinema aho Japhet yatumiwe nk’umunyarwanda rukumbi ugomba gutera urwenya abatuye iki gihugu, gusa akazafatanya n’abandi baturutse muri Uganda, Kenya, Tanzaniya, Nigeria, South Sudan n’ahandi.
Kugeza ubu kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga igihumbi y’amanya-Kenya, mu gihe mu myanya y’icyubahiro ari ibihumbi 2500 by’amafaranga yo muri Kenya.
Igitaramo Mazimpaka Japhet yatumiwemo giteganyijwe ku munsi w'ejo tariki 31 Werurwe 2023, aho azahurira n’abandi banyarwenya barimo Dr Hilary wo muri Uganda, Maketh wo muri Sudan y’Amajyepfo, Nalimi wo muri Tanzania, Mitch na Nasra bo muri Kenya.
Umunyarwenya Japhet yageze muri Kenya aho agiye gutaramira
Ku wa 15 Werurwe 2023 yataramiye abitabiriye igitaramo ‘JJC (Jokes, Jabs & Chill)’ yari yahuriyemo n’abandi banyarwenya bo mu Mujyi wa Lagos.
Uyu munyarwenya ni we wa mbere ukomoka hanze ya Nigeria witabiriye iki gitaramo ‘JJC (Jokes, Jabs & Chill)’ gisanzwe kibera i Lagos, kigategurwa n’umunyarwenya Olu Salako wamenyekanye nka SLK.
Ubwo umunyarwenya Japhet yageraga muri Kenya
Igitaramo uyu musore agiye gukorera muri Kenya, kizaba kibaye icya kane akoze wenyine nyuma y’uko atangiye uru rugendo mu cyo yakoreye i Kigali muri Gashyantare 2023.
Japhet ubwo yageraga muri Kenya yakiriwe na Mc Tricky
Japhet azatarama ku munsi w’ejo muri Nairobi Cinema
TANGA IGITECYEREZO