RFL
Kigali

Georgina Rodriguez wa Cristiano yacitswe avuga ahantu hadasanzwe bakoreye imibonano mpuzabitsina

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:30/03/2023 9:12
1


Umukunzi wa Cristiano Ronaldo, Georgina Rodriguez yisamye yasandaye ubwo yavugaga ahantu hadasanzwe yakoreye imibonano mpuzabitsina n'umugabo we, ibi abitangariza mu gice cya kabiri cya 2 cya Filim yiswe "Am Georgina" [Ndi Georgina].



Kugeza ubu igice cya kabiri cya filime y'Uruhererekane y'umugore wa Cristiano Ronaldo inyura kuri Netflix cyamaze gusohoka. Muri iki gice uyu munyamideri agaruka ku bintu byinshi birebana n'umuryango we harimo no kuba barapfushije umwana umwe mu mpanga bari babyaye muri Mata 2022.

Muri icyo gihe Cristiano Ronaldo yari agikina muri Manchester United. Hapfuye umwana umwe mu mpanga ariko undi umwe wasigaye aracyariho nta kibazo kugeza ubu afite. 

Mu gice cya mbere cy'iyi filimi,  Georgina Rodrigez yagarukaga ku mabanga y'urukundo rwe na Cristiano Ronaldo ariko no mu gice cya kabiri ntabwo yigeze abijya kure bitewe nuko igice cya mbere cy'iyi filime cyarebwe cyane - ni yo filime yarebwe cyane muri Espagne kurusha izindi.

Nk'uko Marca ibyandika, kamwe mu gace k'iyi filime uyu munyamideri ndetse akaba n'umushoramarikazi, Georgina Rodriguez aba agiye kwereka inshuti ze mu rugo rwabo ruhereye i Madrid muri Espagne, mu gihe yari ari kubatembereza muri urwo rugo baganiriye kuri Tattoo nshya uyu mukunzi wa Cristiano afite ku kuboko anahishura ko uko kuboko atajya agutosa. 


Cristiano Ronaldo asomana n'umukunzi we Georgina Rodriguez

Ikiganiro kigera aho kikaryoha bigatuma atangira no kumena amabanga nyuma akisama yasandaye. Georgina Rodriguez akomeza agira ati: "Nari naririnze kujya koga ku mucanga, ariko ngeze mu rugo rwa Cristiano yambwiye kujya n'aho bakorera massage. Narahiriye gushyira amaboko yanjye hejuru kugira ngo atajya mu mazi ariko nari narambiwe no gukomeza kurambura amaboko"

Akimara kuvuga gutya inshuti ye yitwa Ivana ikora kuri Televiziyo yitwa Telencinco yo muri Espagne yahise atebya avuga ko n'ubundi urukundo ari urubera mu buriri rutabera aho bakorera massage. Aha niho Georgina Rodriguez yahise yivamo agira ati: "oya ibyo nahariya twarabihakoreye".

Abari bari kumwe n'uyu mukunzi wa Cristiano Ronaldo ahongaho bahise batangira guseka. Ivana uvukana na Georgina Rodriguez yongeye amabaza icyo kibazo niba we na Cristiano Ronaldo barakoreye imibonano mpuzabitsina muri Spa maze ntiyasubiza arabanza araseka ubundi abona guhakana ariko yari yakerewe kuko ibanga yari yamaze kurishyira hanze.

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo wahishyuye ahantu hatangaje baryamaniye








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nizigiyimana1 year ago
    Mwe namwe murinjanjwa none umugabo n'umugore harahantu batokorera imibonano yabo





Inyarwanda BACKGROUND