Kigali

SKOL yafashije ab'i Musanze gutaramana na Mr Kagame, Marina na Orchestre Impala- AMAFOTO 100

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/03/2023 15:29
0


Uruganda rwa SKOL Brewery Ltd rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye, rwakoze ibitaramo bibiri byari bigamije kumenyekanisha ikinyobwa cya SKOL Lager ku banya-Musanze n’abandi batuye mu turere dutandukanye tugize Intara y’Amajyaruguru.



Ibi bitaramo byiswe ‘Nyega Nyega Festival’ byabaye ku wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023, no ku wa Gatandatu tariki 25 Werurwe 2023 kuri sitade Ubworoherane. Byaririmbyemo Orchestre Impala, umuhanzikazi Marina, Bushali, Papa Cyangwe ndetse na Mr Kagame.

Ibi bitaramo byabereye i Musanze, nyuma y’uko aba bahanzi batanze ibyishimo ku baturage bo mu Karere ka Muhanga mu byumweru bibiri bishize. Mu baririmbiye i Muhanga ntabwo Marina yarimo kubera ko atari kuri gahunda.

Kwinjira muri ibi bitaramo, usabwa kugura Skol Lager 2 ku mafaranga 1000 Frw. Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri SKOL, Tuyishime Karim aherutse kubwira InyaRwanda ko ibi bitaramo bigamije kwegera abakiriya ba SKOL no gukomeza kubumvisha ku cyanga cya ‘Skol Lager’.

SKOL yatangije ibi bitaramo mu gihe iherutse gukora ibirori byo kwizihiza imyaka 13 ishize iri ku isoko ry’u Rwanda, byabaye ku wa 26 Gashyantare 2023.

Mu kwizihiza iyi sabukuru, SKOL yaboneyeho no gusogongeza abakiriya icyanga cya SKOL Lager iri mu icupa rishya.

Ibi bitaramo by’abahanzi byateguwe bizafasha muri gahunda y’uru ruganda yo kumenyekanisha iki kinyobwa cya Skol Lager, kimaze imyaka 58 cyengerwa muri Afurika.

Ubwo hizihizwaga iyi sabukuru y’imyaka 13, Umuyobozi Ushinzwe imenyekanishabikorwa muri SKOL, Marie-Paule Niwemfura yavuze ko benshi batari bazi ko ‘SKOL Lager ari inzoga ifitanye amateka akomeye n’Abanyafurika.'

Umuhanzi Mr Kagame yabwiye InyaRwanda ko uburyo abanya-Musanze bamwakiriye muri ibi bitaramo by’iminsi ibiri, byagaragaje uburyo ari umuntu w’abo. Yavuze ko ashingiye ku buryo abaturage banogewe n’umuziki, bigaragaza ko ari abanyabirori.

Yavuze ati “Banyakiriye neza cyane hariya ni ahantu hanjye. Abanyamusanze ni abanyabirori kandi indirimbo zanjye zose turaziririmbana mbese ‘vibe’ (uburyo bagaragaza ibyishimo n’uko bitwara) iba ikubiye 0.4.”

Muri ibi bitaramo, uyu muririmbyi yitaye cyane ku ndirimbo ze zakunzwe nka ‘Ntiza’ yakomeje izina rye yakoranye na Bruce Melodie, ‘Bella’, ‘Amadeni’, ‘Mpa Power’, ‘Mukunzi’, ‘Ntimubimbaze’, Ifoto’ yakoranye na Danny Vumbi, ‘Ibitendo’, ‘Gengo’ ndetse na ‘Tugende’.

Ibi bitaramo kandi byaririmbyemo itsinda rya Orchestre Impala ryinjiriye mu ndirimbo nka ‘Anitha Mukundwa’ ikundwa na benshi, ‘Mariyaroza’, ‘Mariya Nyiranziza’, ‘Reoniya’, ‘Ihogoza ryanjye’ n’izindi zatumye abanya-Musanze bajya mu bicu.

Iri tsinda kandi ribarizwamo umunyamuziki Munyanshoza Dieudonné uzwi nka Mibirizi, ryanaririmbye indirimbo ivuga ku buryohe bwa Skol Lager, aho baririmbaga bagira bati “Tunywe twese tunywe twese Skol Lager’.

Umwe mu baririmbyi ba Orchestre Impala, Niyonsenga Joselyne yabwiye InyaRwanda ko abanya-Musanze babakiriye neza, kandi ko ubwitabire bwari hejuru ugereranyije no mu Karere ka Muhanga ho mu Ntara y’Amajyepfo, aho ibi bitaramo byatangiriye.

Ati “I Musanze batwakiriye neza kurusha i Muhanga, kandi bo bari benshi muri sitade. Agashya kabayemo, ni uko twaririmbye indirimbo 'Ihogoza' njye na Munyashoza tuyikinamo ikinamico barayikunda cyane kubera ko babonaga ari nk'ikinamico.”

Orchestre Impala nibo babanje ku rubyiniro. Ubwo bari bamaze kuririmba indirimbo ya mbere, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Nyirarugero Dancilla, yasabye ko iri tsinda ryategereza rigakomeza gususurutsa abanya-Musanze ari uko nawe ahageze.

Joselyne ati “Turi ku rubyiniro, Guverineri yarahamagaye avuga ko aje mu gitaramo kandi aravuga ngo arashaka kureba Impala, ngo ntibashyire Impala mbere ngo nizo ashaka kureba, ubwo rero kandi twebwe twari twageze ku rubyiniro, turimo turaririmba, bahita badukuraho kugira ngo dutegereze Guverineri ahagere, amaze kuhagera rero nibwo twebwe twasubiye ku rubyiniro, turaririmba turasoza."

Akarere ka Musanze ni kamwe mu Turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru kashyizweho n’Itegeko Nᵒ 29/2005 ryo kuwa 23 Ukuboza 2005, rishyiraho kandi rigenga Inzego z’Imitegekere y’Igihugu.

Akarere ka Musanze gakomoka ku cyahoze ari Umujyi wa Ruhengeri, Akarere ka Mutobo, Akarere ka Kinigi, Imirenge 14 y’icyahoze ari Akarere ka Bugarura n’Imirenge 3 y’icyahoze ari Akarere ka Bukamba.

Ni kamwe mu turere twabereyemo ibitaramo by’umuziki bikomeye nka Primus Guma Guma Super Stars n’ibindi, ndetse haberaga ijonjora rya Nyampinga w’u Rwanda.

Ni akarere kazwi cyane mu Rwanda, ahanini binaturutse ku kuba ari yo nzira ba mukerarugendo bifashisha basura ibyiza bitatse u Rwanda n’ibindi.

AMAFOTO YA ORCHESTRE IMPALA KU RUBYINIRO RW’I MUSANZE
















AMAFOTO Y’UMURAPERI BUSHALI I MUSANZE NYUMA Y’IGIHE

AMAFOTO Y’UMUHANZIKAZI MARINA UHERUTSE GUSOHORA INDIRIMBO VANILLA






























AMAFOTO Y’UMUHANZI MR KAGAME WEMEJE ABANYA-MUSANZE














AMAFOTO Y’UMURAPERI PAPA CYANGWE UHERUTSE GUSOHORA INDIRIMBO ZIRIMO ‘IT’S OKAY’





















SKOL YAMURIKIYE ABANYA-MUSANZE INZOGA YA SKOL LAGER








Umuyobozi Ushinzwe iyamamazabikorwa muri SKOL, Tuyishimire Karim avuga ko ibi bitaramo bigamije kwamamaza SKOL Lager 




DJ Sonia uri mu bavanga umuziki, yaryohereje abanya-Musanze binyuze mu ndirimbo zinyuranye yacuranze







Kanda HANO ndetse na HANOurebe amafoto menshi yaranze iminsi y'ibi bitaramo

AMAFOTO: Jean Nshimiyimana-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND