RFL
Kigali

Selena Gomez yasabye abafana be kudakomeza kwibasira umugore wa Justin Bieber

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:24/03/2023 18:17
0


Nyuma y'iminsi rugeretse hagati y'abafana ba Selena Gomez bibasira Hailey Baldwin umugore wa Justin Bieber bamuziza ko yavuze amagambo mabi kuri Selena, uyu muhanzikazi yabasabye kurekera aho.



Mu minsi ishije Hailey Baldwin Bieber umunyamideli akaba n'umugore wa Justin Bieber, yashyize amashusho kurubuga rwa Tik Tok ari kwibasira Selena Gomez wahoze ari umukunzi w'umugabo we aho yamucyuriye ko impamvu nta mugabo umushaka ari uko adafite igikundiro ndetse ko n'indwara yavuze arwaye y'uruhu atayirwaye ahubwo ko akwiriye kwakira ko isura ye atari nziza ntabeshyere indwara.

Aya mashusho nubwo atamaze umwanya munini kuri Tik Tok yahise ayasiba, yayasibye yamaze gukwira mu bantu batabyakiriye neza by'umwihariko abafana ba Selena Gomez bahise bamwibasira ku mbuga nkoranyambaga ndetse bakanamusaba ko yasaba imbabazi uyu muhanzikazi yashotoye. 

Ibi byakomeje gufata indi ntera binatuma Hailey atakaza abantu benshi bamukurikiraga kuri Instagram bamuziza ko yavuze nabi Selena Gomez.

Hailey umugore wa Justin aherutse kwibasira Selena Gomez amuvuga amagambo mabi

Ibi byakomeje kugenda bifata indi ntera hagati y'aba bombi kugeza ubwo Selena yatangaje ko agiye kuba avuye ku mbuga nkoranyambaga kubera amagambo mabi ari kuvugwaho n'abari ku ruhande rwa Hailey Baldwin. Ntibyagarukiye aha kuko abategura ibikombe bya Grammy Awards basabye Justin n'umugore kutabyitabira kubera ko bangaga ko bahahurira na Selena bikaba ibindi bindi.

Mu gihe umwuka utameze neza hagati yaba bombi, mu minota micye ishije Selena Gomez yashyize ubutumwa kuri Instagram asaba abantu cyane cyane abafana be ko barekera aho kwibasira Hailey Baldwin kuko yamusabye imbabazi kandi ko ibyo bari gukora ataribyo kandi ko babikabije dore ko hari n'abari gutera ubwoba uyu mugore wa Justin Bieber.

Hailey yaramaze iminsi yotswa igitutu n'abafana ba Selena yasebeje

Muri ubu butumwa bwatunguye benshi Selena Gomez yagize ati: ''Hailey yamvugishije ambwira ko ari guterwa ubwoba n'abamubwira ko bamwica n'ibindi bintu bibi ari kubwirwa. Uyu siwe ndiwe, nta numwe ukwiriye kunyura muri ibi by'urwango no kwibasirwa. Nahoze shyigikira ubugwaneza kandi ndifuza ko ibi birangira''.

Selena Gomez yasabye abafana be kurekera aho kwibasira Hailey Baldwin

Aya magambo ya Selena Gomez asaba abantu guha agahenge Hailey Baldwin ntabwo yakiriwe neza dore ko benshi bamusubije ko adakwiriye kugirira impuhwe Hailey kuko ariwe wabitangiye ubwo yamuvugaga nabi. Abandi kandi bamusabye ko yabwira Hailey agasaba imbabazi kumugaragaro nk'uko yamusebeje kumugaragaro.

Umwuka mubi uri hagati ya Selena na Hailey watewe na Justin Bieber

Ubusanzwe Hailey Baldwin na Selena Gomez bafitanye umubano utari mwiza kuva mu 2018 Justin Bieber yarushinga n'uyu munyamideli bikavugwa ko ariwe wabatandukanije kuko babanye ntagihe gishize Selena na Justin batandukanye. 

Byaje gukomera ubwo Selena yatangazaga ko agikundana na Justin yamuciye inyuma akaryamana na Hailey ari nacyo cyatumye bashwana burundu. Kuva icyo gihe umubano w'aba bombi ukunzwe kurangwa n'iterana magambo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND