RFL
Kigali

John Legend yatanze inama y'uburyo abashakanye bakwiriye guteramo akabariro bikabafasha kurambana

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:23/03/2023 11:38
0


Icyamamare mu muziki John Legend yagiriye inama abashakanye y'uburyo bakwiriye kujya bateramo akabariro, kugira ngo urugo rwabo rurusheho gukomera ndetse banarusheho kwishima.



Umuhanzi John Roger Stephens wamamaye ku izina rya John Legend akaba n'umuhanga mu kwandika indirimbo z'urukundo no gucuranga Piano, ni umwe mu byamamare byahiriwe n'urushako dore ko aherutse kwizihiza imyaka 10 amaze arushinze n'umugore we Chrissy Teigen. Uyu muhanzi yahishuye ko ibanga rikomeza urugo rw'abashakanye, riherereye mu buryo bateramo akabariro.

Mu kiganiro kinyura kuri murandasi (Podcast) cyitwa 'Call Her Daddy' gikorwa n'umunyamakuru Alex Cooper, yatumiyemo John Legend ava imuzi kubyatumye abasha kurambana n'umugore we, anaboneraho kugira inama abandi bashakanye.

John Legend yahishuye ko igituma urugo rwe na Chrissy Teigen rurambye, ari uko buzuza neza inshingano z'abashakanye (Akabariro)

Mu magambo ye John Legend yakomoje ku ibanga rikomeza urugo agira ati: ''Ndabizi ko benshi tutabyemeranyaho, ariko burya imibonano mpuzabitsina niyo igira uruhare mu gukomeza urugo. N’ubwo ibindi bintu byose byaba bigenda neza, ariko mu buriri harimo ikibazo byose birapfa. Niho usanga abashakanye batakibasha kubahana no kumvikana, kuko ingingo ikomeye kurusha izindi batayuzuza neza''.

John Legend wamamaye mu ndirimbo nka 'All Of Me', 'Tonight', 'You and I' n'izindi nyinshi, yakomeje agira ati: ''Iyo abashakanye badatera akabariro neza, ibindi bikorwa byose byo mu rugo biba impfabusa. Ni ingenzi ko kubashakanye bibuka kunoza iki gikorwa, kuko nicyo kizatuma barambana. Birinde kubikora nk'uko basanzwe babikora, ahubwo babihindure''.

John Legend yavuze ko ibanga ry'urugo rwishimye rishingira kuburyo akabariro kagenda hagati y'abashakanye

Yakomeje agira ati: ''Inama nabagira ni uko umwe agomba kumenya icyo mugenzi we akunda mu buriri, akaba aricyo akora. Birinde guhora bakora ibintu basanzwe bakora, ahubwo bajye bagerageza gushyiramo udushya. Umwe abaze mugenzi we ibyo ashaka abe aribyo akora, cyangwa nakora ibibangamira mugenzi we ahite abireka ntazabisubire. Bige gushyiramo udushya nibwo bazarushaho kugira ibyishimo, kuko ntibazigera barambirwana mu buriri''.

John Legend watanze iyi nama yananyujijemo ayivanga n'urwenya agira ati: ''Ikindi cy’igenzi ni uko bagomba kwibuka ko bazajya babikora abana baryamye. Ntibazigere babikora abana bakigendagenda mu nzu, kuko bashobora kubagwaho cyangwa kubumva. Cyangwa bajye bashaka igihe abana batari mu rugo, babe aribwo babikora bisanzuye''.

Yasabye abashakanye guhorana udushya mu buriri, ndetse no kubikora igihe abana baryamye

Uyu muhanzi yasoje avuga ko ikintu azi neza ari uko abashakanye barambana ari uko imibonano mpuzabitsina hagati yabo igenda neza, kuko iyo itagenda neza ariho ibindi bibazo bishamikiraho bibasenyera by’umwihariko gucana inyuma niho bituruka. Yasabye abashakanye kwita kuri iyi ngingo, kuko ariyo urugo rwubakiraho.









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND