Urukundo rufatwa mu mashusho atandukanye, ndetse bamwe barupima ku munzani bigendanye n’urwo barimo. Umwe yaragize ati:”Ku mugabo wanjye, urukundo ni igihe twishimye turi gutera akabariro. Nibwo avuga ko urugo rwacu ari rwiza”. Undi ati: "Kuri njye umugabo wanjye akunda ko mwubaha gusa”. Ese muri aba bombi ninde uri mu nzira y’urukundo ny
Abahanga mu rukundo bemeza ko urukundo ari ikintu
cyiza “Love Is Beautiful Thing”. Mbere yo gukora iyi nkuru nafashe
umwanya wo kureba zimwe mu nkuru z’urukundo zabayeho mu mateka y’isi zikandikwa
mu bitabo, ndetse abantu benshi bakazigira icyitegererezo. Izi nkundo zihuye n’uburyo
abantu bakwiriye gufata urukundo haba kuribo ndetse no mu ngo zabo, by’umwihariko
buri wese ku giti cye.
Muri izi nkuru nawe uzi ntaho bavuga ko ‘bakundanye
cyane kuko umwe muri bo yari azi gutera akabariro neza', Yewe nta n'aho bavuga
ibyo gutera akabariro usibye urukundo rwabo natwe twamenye kubera ibikorwa
byarwo!
Umugabo wari ugeze muzabukuru yaravuze ngo “Ese wari
uzi ikintu cya mbere abagore bakenera ku
bagabo babo? Ni urukundo. Hejuru y’ikindi kintu cyose yaba agushakaho, umugore
akenera urukundo kurusha ibindi byose kandi umugabo aba agomba kumenya neza ko
amukunda bihagije kandi akabimubwira buri mwanya, buri munota, mbese nk’inshuro
igihumbi mu mwaka wose abisubiramo”.
Uyu mugabo yakomeje agira ati: "Ese wari uzi ikintu
abagabo bakunda cyane ndetse baba bifuza ku bagore babo buri mwanya? Ni
icyubahiro cyonyine, ntabwo ari ugutera akabariro nyizera rwose,
ni icyubahiro gusa. Iyo wubashye umugabo wawe
n’umugabo wawe akagukunda, nibwo muzagira urugo rwiza kabone n’ubwo ibyo
bindi bitabaho”.
Muri
iki gitabo babwira abagabo gukunda abagore babo nk’uko twabibonye haruguru,
bagasaba abagore kugandukira abagabo byumvikana ko baba babasaba kububaha cyane.
Umugabo
wakoze ibi, umugore wakoze ibi aba yubaka urugo rwe kandi akarwubaka aho undi
muntu atabasha kugera.
Birashoboka ko
umugabo wawe yakosa, umugore aba asabwa kumubwirana icyubahiro ndetse akirinda
kubimubwirira mu ruhame, cyangwa aho bigaragara ko yamusuzuguye. Umugore nawe
iteka aryoherwa no kumva ijambo ‘Ndagukunda’, akaryumva rivuye ku mutima kandi akaryumva kenshi. Abakora gutyo bazabasha
kugira urugo rwiza.
Uramutse ugize ikibazo kuri iyi ngingo ukaba ushaka
gusobanuza cyangwa kuduha ibitekerezo byawe, twandikire ahatangirwa ubutumwa
cyangwa kuri Email yacu Info@Inyarwanda.com.
TANGA IGITECYEREZO