Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool, yashyize hanze ubutumwa bugaragaza kutishimira uburyo imvura itatumye ashyira mu ngiro gahunda yari yateguye.
Ukurikiranira hafi imyidagaduro nyarwanda by’umwihariko
ishingiye kuri filime, bavuze Alliah Cool uhita umwumva kuko amaze kugera kure
mu mwuga akora kandi neza wo gukina filime.
Mu mwanya muto yashyize hanze ifoto yicaye kuri moto ntoya, ubona ko yari yabucyereye, arangije avuga ko atabashije kubona uko ayitwa bitewe
n'imvura.
Alliah Cool yagize ati:”Aka kavura ni ko kabyishe.”
Abamukurikira bagaragaje kwishimira ubu butumwa yabasangije bamubwira ko bamukunda ndetse bagakunda n'ibyo
akora byose.
Uyu mugore ari muri bari n’abategarugori bavuga rikijyana
mu Rwanda, aheruka kwibaruka umwana w’umuhungu nubwo atigeze atangaza izina rye, nta n'ifoto ye irajya hanze.
Mu Ukwakira 2022 yujuje umuturirwa w’inzu bivugwa ko wuzuye
utwaye arenga igice cya Miliyari y'amanyarwanda.
Mu myaka itari micye amaze atangiye gukina filime, amaze
kugera kure dore ko yanamaze kubona abamufasha mu bikorwa bye ari bo One Percent
yo muri Nigeria.
Kugeza ubu ni umwe muri ba Ambasaderi b’Umuryango w’Abibumbye
bashinzwe kubungabunga amahoro mu Rwanda.
Mu bihe byo kwizihiza umunsi w’abagore kuwa 07 Werurwe 2023 ubwo yari mu Karere ka Gatsibo, yemereye mituweli abagize Her Voice Rwanda bagera kuri 50 n’abana babo.
TANGA IGITECYEREZO