RFL
Kigali

Ifoto y’Umunsi: Alliah Cool kuri moto yinubira imvura imubujije kuyitwara

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:20/03/2023 15:48
0


Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool, yashyize hanze ubutumwa bugaragaza kutishimira uburyo imvura itatumye ashyira mu ngiro gahunda yari yateguye.



Ukurikiranira hafi imyidagaduro nyarwanda by’umwihariko ishingiye kuri filime, bavuze Alliah Cool uhita umwumva kuko amaze kugera kure mu mwuga akora kandi neza wo gukina filime.

Mu mwanya muto yashyize hanze ifoto yicaye kuri moto ntoya, ubona ko yari yabucyereye, arangije avuga ko atabashije kubona uko ayitwa bitewe n'imvura.

Alliah Cool yagize ati:”Aka kavura ni ko kabyishe.” 

Abamukurikira bagaragaje kwishimira ubu butumwa yabasangije bamubwira ko bamukunda ndetse bagakunda n'ibyo akora byose.

Uyu mugore ari muri bari n’abategarugori bavuga rikijyana mu Rwanda, aheruka kwibaruka umwana w’umuhungu nubwo atigeze atangaza izina rye, nta n'ifoto ye irajya hanze.

Mu Ukwakira 2022 yujuje umuturirwa w’inzu bivugwa ko wuzuye utwaye arenga igice cya Miliyari y'amanyarwanda.

Mu myaka itari micye amaze atangiye gukina filime, amaze kugera kure dore ko yanamaze kubona abamufasha mu bikorwa bye ari bo One Percent yo muri Nigeria.

Kugeza ubu ni umwe muri ba Ambasaderi b’Umuryango w’Abibumbye bashinzwe kubungabunga amahoro mu Rwanda.

Mu bihe byo kwizihiza umunsi w’abagore kuwa 07 Werurwe 2023 ubwo yari mu Karere ka Gatsibo, yemereye mituweli abagize Her Voice Rwanda bagera kuri 50 n’abana babo.

Alliah Cool mu buryo butangaje kuri MotoAri mu bagote bavuga rikijyana by'umwihariko mu myidagaduro nyarwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND