RFL
Kigali

'Nyigisha' yahumuye! Mahoro Isaac yaraswe amashimwe n'umugore we n'umuzungukazi wamize Ikinyarwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/03/2023 20:09
0


Nyigisha yabaye Nyigisha! Ni indirimbo nshya ya Mahoro Isaac igiye gusohoka vuba mu buryo bw'amashusho dore ko yamaze gufatwa ndetse akaba ari gutunganywa.



Mahoro Isaac uri ku isonga mu bahanzi b'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi bari gukora cyane, yateguje amashusho y'indirimbo ye nshya yitwa "Nyigisha" itegerezanyijwe amatsiko n'amashyushyu menshi n'abarimo umugore we n'abakunzi be barimo umuzungukazi witwa Eva uvuga ikinyarwanda ntagutegwa.

Ifatwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo ryabaye kuwa 11 Werurwe 2023, ribera i Nyamata. Hari abantu benshi barimo itsinda rifasha Mahoro mu muziki we, abanyamakuru ndetse n'abakunzi be. Indirimbo "Nyigisha" yitezweho kugaragaza itandukaniro rya Mahoro wo mu myaka yatambutse n'uwo mu mwaka wa 2023 kuzamura. 

Sam Katuel uri mu bakunda indirimbo z'uyu muhanzi, avuga ko indirimbo za Isaac zuzuye ubutumwa bukiza imitima ya benshi, akaba ariyo mpamvu yagize ishyaka ryo kumushyigikira. Yashimye aho amashusho y'iyi ndirimbo yafatiwe kuko "hadasanzwe". 

Yasabye abantu bose gushyigikira abaramyi, bagatanga inkunga mu buryo bunyuranye. Ku bavuga ko gufasha abahanzi n'amakorali ari ugupfusha ubusa, yabinyomoje avuga ko nta gihombo kiri mu gukorera Imana. Yibukije ko ari ngombwa gufata mu butunzi Imana yaguhaye ukayikorera utanga ubufasha ku babukeneye.

Umugore wa Mahoro Isaac, ni umwe mu bafite amashyushyu menshi y'iyi ndirimbo na cyane ko yayigizemo uruhare. Ati "Igitekerezo cyayo cyatangiye mpari, numva ni indirimbo nziza ifite amagambo meza yo kuramya. Naramushyigikiye cyane". 

Yavuze ko yagiye atanga inyunganizi ku magambo amwe n'amwe agize iyi ndirimbo. Asobanura ko igizwe n'amagambo meza yo gushima Imana. Yasabye abazumva iyi ndirimbo kuzakuramo "ubutumwa bwo gushima kuko Imana ni iyo gushimwa, niyo Rugira, niyo ishoborabyose".

Yaba umuntu usenga ndetse n'udasenga, arabibutsa ko "twese Imana iba idufite mu biganza byayo, kandi imbere yayo turi abana bayo. Icyo yakuramo ni uko nawe yayoboka inzira yo gushima ndetse n'iyo kwizera". Yasabye umugabo we Mahoro Isaac gukomeza inzira nziza yatangiye.

Eva, umuzungukazi uvuga ikinyarwanda adategwa, akaba akunda cyane Mahoro Isaac, yabajijwe niba ateganya gukora indirimbo ku giti cye, asubiza ko mu Rwanda hari abaririmbyi benshi cyane. Ati: "Njyewe ndi muri korali, kuri njyewe birahagije kuko nkunda kuririmba indirimbo y'Imana".

Uyu mukobwa wo mu Budage usengera muri Angilikani, akaba umwe mu bitabiriye ifatwa ry'amashusho y'indirimbo "Nyigisha" ya Mahoro Isaac, yabajijwe icyo yakunzemo cyane, avuga ko yasanze mu Rwanda "abantu benshi bakunda gufashanya no 'gukorera' hamwe no guhimbaza Imana".

Umujyanama wa Mahoro, Niyomwungeri Pierre, avuga ko ibanga bazakoresha kugira ngo bagere ku byo biyemeje ubwo batangiraga imikoranire, ari ugusenga, bakabifashwamo n'Imana, kandi n'abakristo b'Abadivantiste ndetse n'abanyarwanda bose bakabashyigikira. 

Nawe yavuze kuri "Nyigisha", ati "Indirimbo ubwayo ni indirimbo ituje, yari ikeneye ahantu hatuje aho amajwi n'urusaku rw'abantu benshi rwacecetse, twongera kwibuka ibihe byiza twahuriyemo n'Imana. Twahisemo kuyikorera mu byaremwe. Vuba cyane, ni bwo izajya hanze, bitarambiranye".

Ku bijyanye no kongera abandi bahanzi muri Label ye, 'Manager' wa Mahoro Isaac, yavuze ko "turimo turabitekerezaho kandi twifuza gufungura amarembo ariko natwe turacyakeneye kugera kure. Tuzababwira igihe nikigera." 

Ntabarabegera? Hano abanyamakuru bamubazaga niba nta bahanzi baramwandikira bamusaba kujya muri Label. Yasubije ati "Kuri ubu ni Mahoro Isaac ntabwo turabitekereza ngo tubihe umurongo. Ntabwo twavuga ko ntabaratwegera". Yashimye Mahoro avuga ko "Akunda Imana mu buryo butangaje, ntacika intege iyo bigeze mu gukorera Imana".


Mahoro Isaac avuga ko afite imishinga ikomeye mu myaka 3 iri imbere


Mahoro hamwe n'umujyanama we


Umugore wa Mahoro Isaac


Eva akunda cyane umuziki wa Isaac

REBA INDIRIMBO IBIHISHWE IRI MU ZE ZIKUNZWE CYANE

">

UMVA NYIGISHA ITEYE BENSHI AMATSIKO


UMUJYANAMA WA MAHORO ISAAC YAVUZE KU MUHANZI AFASHA

">

UMUGORE WA MAHORO ISAAC YAVUZE KU MUZIKI W'UMUGABO WE

">

EVA YATANGAJE KO AKUNDA CYANE UMUZIKI WA MAHORO ISAAC

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND