RFL
Kigali

Chameleone yinubiye uburyo Bobi Wine ari kumwitwaraho

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:17/03/2023 9:49
0


Jose Chameleone ukubutse muri Australia, yagaragaje ko atishimiye imyitwarire ya Bobi Wine muri iyi minsi.



Ibi abivuze ashingiye ku kuba mu gitaramo aheruka gukora cy’amateka, Bobi ataramushyigikiye kandi yari amucyeneye.

Chameleon wamamaye mu ndirimbo nyinshi zirimo iyitwa ‘Forever’, yavuze ko nubwo muri ibyo bihe baganiraga cyane, ariko aba yaramwubashye akahagera kuko na we mu bihe byose n'igihe ibya politike bitari bimeze neza yahabaye.

Jose Chameleone avuga ko ubwo Bobi yari arwaye yagiye kumusura mu bitaro bya Nsambya. Avuga ko atari ibintu byizanye ahubwo ari ubucuti n’ubuvandimwe bw’igihe kirekire afitanye na Bobi Wine. 

Akomeza avuga ko kuba Bobi ataritabiriye igitaramo cye nta bumuntu yagaragaje nk'uko ahora akangurira abandi kubugira.Chameleone yavuze ko kuba Bobi Wine ataritabiriye igitaramo cye bitamushimishijeImyaka ibaye myinshi Bobi Wine na Chameleone ari inshuti ndetse buri umwe ahaba ku bw'undi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND