RFL
Kigali

Rwamagana: Ubukangurambaga bwo kwimakaza ihame ry'uburinganire bwasojwe n'umukino w'abagore

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:15/03/2023 13:17
0


Ubukangurambaga bwo kwimakaza ihame ry'uburinganire mu karere ka Rwamagana, bwasojwe n'umukino w'umupira wahuje abagore bishimiye uburyo bashyigikiwemo.



Ubwo bukangurambaga bwasorejwe mu mirenge wa Nyakaliro busozwa hakinwa umukino wahuje amakipe y'abagore.

Uwo mukino wahuje amakipe y'abagore yo mirenge ya Muyumbu na Nyakaliro, warangiye amakipe yombi anganya igitego 1 kuri 1.

Abagore bo mu murenge wa Muyumbu ni bo babanje kwinjiza igitego mu gice cya mbere. Mu gice cya kabiri umurenge wa Nyakaliro wagitangiranye gusatira izamu ndetse batsinda igitego cyo kwishyura, umukino urangira amakipe yombi anganya igitego 1 kuri 1.

Nyuma y'uko iminota isanzwe y'umukino irangiye amakipe anganya, hitabajwe Penalite. Umurenge wa Muyumbu wegukanye igikombe utsinze penalite 3 mu gihe Nyakaliro yahushije Penalite zose  yateye kubera ubuhanga bw'umunyezamu wa Muyumbu wazikuyemo zose.

Nyuma y'umukino ikipe y'umurenge wa Muyumbu, yahawe igikombe ndetse abakinnyi bose ku mpande zombi bagenerwa inkoko zitera amagi bahawe n'Umushinga wa Gikuriro kuri bose.

Abakinnyi b'amakipe bavuze ko bishimiye uburyo bashyigikiwemo n'abayobozi mu karere ka Rwamagana ndetse n'abaturage batuye mu mirenge yari yakinnye.

Umugore ukinira ikipe y'abagore y'umurenge wa Muyumbu, yavuze ko bishimiye gushyigikirwa n'ingeri zose z'abaturage n'abayobozi.

Yagize ati: "Twishimiye uyu mukino tumaze gukina umukino watubereye mwiza ndetse tukaba twatwaye igikombe. Abantu benshi bakaba baje kudushyikira ari benshi.  

Tukaba twishimiye kandi kubera impano z'inkoko baduhaye, nta mwana wacu uzagira ikibazo cy'imirire mibi kuko tuzajya tubagaburira amagi andi tukayagurisha tuyaguramo imbuto. Iki gikorwa twagishimye cyane kuko iyo baduha amafaranga twashoboraga kuyarya agashira ariko batworoje inkoko nziza zizatugirira akamaro."

Umugore wakiniye imirenge wa Nyakaliro yahamije ko uburyo bashyigikiwemo ari ikimenyetso cyo kwimakaza ihame ry'uburinganire.

Agira ati: "Uburyo baje kudufanamo twabyashimiye kuko abagore iyo dukina bakitabira ukino ari benshi kandi bakishimira uburyo twakinnyemo ni ibigaragaza ko uburinganire bwagezweho. Izi mpano z'inkoko baduhaye tuzajya twibuka ko uyu munsi wari udasanzwe.

Wari umukino mwiza kuko twari dushyigikiwe n'abayobozi ndetse n'abaturage. Umukino wadushimije kuko kera kubona umugore cyangwa umukobwa bakina umupira ntibabarebaga neza nk'uko badushyikiye ."

Umuyobobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumunyi Radjab, nyuma y'umukino ubwo yasozaga ubukangurambaga bwahariwe kwimakaza ihame ry'uburinganire, yavuze ko mu cyumweru bwamaze hakozwe ibikorwa byinshi.

"Muri iki cyumweru cy'ubukangurambaga ku ihame ry'uburinganire twakozemo ibikorwa byinshi kandi byatanze umusaruro. Hari abana banditswe mu bitabo by'irangamimerere ndetse abandi bemera abana bandikwa mu bitabo by'irangamimerere;

Hari imiryango myinshi yabanaga mu buryo butemewe n'amategeko yasezeranye ndetse twakurikiranye abana batewe inda z'imburagihe bamwe turabaremera, abarangije kwiga kudoda tubaha imashini zidoda kugira ngo abana babyaye babeho neza.

Meya Mbonyumunyi yakomeje asaba abaturage kubahiriza ihame ry'uburinganire. Ati" Icyo dusaba abanyarwanda ni ukubahiriza ihame ry'uburinganire ni amahitamo meza yo kurwanya amakimbirane mu muryango kugira ngo abakomoka mu muryango yabo bagire ituze n'umutekano kandi buri muturage agomba kumva ari umugabo cyangwa umugore bose bafite uburenganzira bungana imbere y'amategeko".


Abahize abandi bahawe ibihembo birimo inkoko zitera amagi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND