Kigali

Akari ku mutima wa Jimmy Mulisa nyuma yo gusurwa na Madamu Jeannette Kagame

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:15/03/2023 10:23
0


Kuwa Kabiri w'iki cyumweru ni bwo Madamu Jeannette Kagame na Mrs Leena Infantino, basure irerero ry'umupira w'amaguru ryitwa Umuri Foundation mu gikorwa nacyo cyari ku murongo w'inama ya 73 ya FIFA.



Uyu muhango wari witabiriwe kandi na bamwe mu bakinnyi bakanyujijeho barimo; Khalilou Fadiga, Portia Modise, Lucas Radebe, Asamoah Gyan, Kwadwo Asamoah, Houssine Kharja, Perpetua Nkwocha, Pierre Webo, Maia Jackman, Wes Brown na Cafu wabaye Kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Brazil.

Mu ijambo yanyujije kuri Twitter, Jimmy Mulisa yashimye uru ruzinduko ndetse no kuba ruzirikana akazi k'iterambere ry'umupira w'amaguru. 

Yagize ati: "Ni iby'agaciro ku ruzinduko rudasanzwe rwa Madamu Jeannette Kagame na Mrs Leena Infantino ndetse n'abanyabigwi ba FIFA, ndetse no kuzirikana ibikorwa byacu byo guhindura imibereho y'abana binyuze mu mupira w'amaguru."

Umuri Foundation ni irerero ryashinzwe muri 2018 n'umunyabigwi muri ruhago y'u Rwanda, Jimmy Mulisa, nyuma yo kubona ko abana b'abanyarwanda bifuza gukina umupira w'amaguru, ariko bazitiwe n'ubukene no kutabona ibyangombwa, ari na ho Jimmy Mulisa usanzwe ari umutoza w'Amavubi wungirije yakuye iki gitekerezo.

Madamu Jeannette Kagame ubwo yageraga ahari bubere umuhango wo gusura irerero rya Umuri 

Iri rerero kandi rifite intego yo kwifashisha umupira w'amaguru nk'igikoresho cyo guhindura imibereho, guha imbaraga urubyiruko, kubatoza kuzana impiduka ndetse no kuba abaturage beza bigendanye n'indangagaciro zaryo arizo ubunyangamugayo, guhanga udushya, kwishyira hamwe n'uburinganire.

Izindi nkuru zijyanye na Umuri Foundation wasoma: 

Jimmy Mulisa yatangije irushanwa ryo gushaka impano mu bana bato rizazenguruka umujyi wa Kigali

Jimmy Mulisa akomeje ibikorwa byo gushaka impano mu bakiri bato 

Cafu nyuma yo guconga ruhago ari kumwe n'abana, yaje kubaganiriza abagira inama yabafasha kuzavamo abakinnyi beza 

Houssine Kharja wakiniye ikipe y'igihugu ya Morocco nawe ari mu bifatanyije n'abana baba mu Muri Foundation yashinzwe na Jimmy Mulisa wakiniye ikipe ya APR FC 

Umuri Foundation yatangiye kugaburira u Rwanda, nyuma yaho mu 2021 yatanze abakinnyi 3 mu ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 17 bitabiriye CECAFA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND