RFL
Kigali

Jimmy Mulisa akomeje ibikorwa byo gushaka impano mu bakiri bato aho hari hatahiwe abo ku Giticyinyoni

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:12/12/2021 11:25
1


Abana 160 bo ku Gitikinyoni bakuwemo batanu bafite impano zidasanzwe, bazafashwa kuzibyaza umusaruro biciye mu bufasha bazahabwa n’umutoza Jimmy Mulisa.



Wari umunsi wa Gatatu wa “6 Aside Street Football Tournament 2021." Ni igikorwa cyabaye kuwa Gatandatu tariki 11 Ukuboza 2021, kibera ku kibuga giherereye ku Gitikinyoni. 

Ni igikorwa kiri gukorwa na Umuri Foundation ya Jimmy Mulisa, kigamije gufasha abana bo ku muhanda kubyaza umusaruro impano bafite zo gukina umupira w’amaguru, bakanavanwa mu buzima bubi. Saa yine z’amanywa n’iminota 30 nibwo iki gikorwa cyari gitangiye, gisozwa Saa sita z’amanywa.


Cyari kitabiriwe na Kamanzi Karim, nk’uwakinnye umupira w’amaguru mu Rwanda mu myaka yo hambere n’abandi. Jimmy Mulisa yabanje kuganiriza aba bana abibutsa ko kuba bafite impano yo gukina umupira w’amaguru ari ikintu cy’ingenzi kuri bo, ariko ko bayibyaza umusaruro baramutse bumviye ababatoza n’ababyeyi babo.

Abana bagera ku 160 ni bo bari bitabiriye iki gikorwa. Ikibuga cyagabanyijwemo kabiri, buri kipe yabaga ifite abakinnyi icumi bakinaga iminota 15 yarangira iyatsinzwe ikavamo.


Mu gusoza uyu munsi, hatoranyijwe abana batanu bitwaye neza kurusha bagenzi babo. Abo ni Manishimwe El-Shadai, Shumbusho Yussuf, Uwimana Christian, Tuyishimire Abouba na Kamoso. Aba biyongera ku bandi bagiye batoranywa mu bice bya Nyagatovu na Kinyinya. 

Jimmy Mulisa yongeye kuvuga ko ikimuraje inshinga kandi kimushimisha, ari ugufasha abana b’abanyarwanda kubyaza umusaruro impano yo gukina umupira w’amaguru.

Ati “Iyo mbonye ukuntu abana bitabiriye ibi bintu biranshimisha. Impamvu nagiye muri iyi gahunda, ni ukureba ukuntu nafasha aba bana, menye ibibazo byabo, menye ukuntu babayeho ariko nshakisha impano zabo. Njyewe ndabizi ko mu mupira impano zuzuye.”


Yakomeje agira ati “Hano hantu wabibonye twari tuzi ko hashobora kuza abana bageze kuri 50, ariko haje abagera hagati ya 160 na 200 bafite inyota yo gukina umupira babuze umuntu ubakurikira. Ndishimye, ni ugukomeza mbakorera ubuvugizi. Mwabonye ko hari abafite ibibazo bitandukanye, hari inzego umuntu ashobora kwegera kugira ngo zibafashe.”

Abana baganiriye n‘Itangazamakuru, bavuze ko ari iby’agaciro kubona umuntu nka Jimmy Mulisa aza kubasura akabafasha kuzamura impano zabo, kandi bamwe muri aba bana bizeye ko bazavamo ba Manzi Thierry na ba Kimenyi Yves nk’uko Shumbusho Yussuf na Tuyishimire Abouba babivuze.

Yussuf yagize ati “Mu myaka itatu cyangwa ine nifuza kuzaba nkina mu Cyiciro cya Mbere. Umukinnyi ndeberaho ni Manzi Thierry. Kubona Jimmy Mulisa hano biratunezeza, bigatuma tugira intego yo kuba twazagira natwe aho tugera. Nizeye ko umupira uzaba akazi kazantunga n’umuryango wanjye.”

Abouba we ati “Umupira nasanze ari impano yanjye. Ndashaka kuzaba umunyezamu nanjye nzakinire Amavubi. Kubona Jimmy Mulisa hano bidufasha kugira intego kuko tuba tubona uwakinnye umupira mu Amavubi, tuba twarumvishije aza kutuganiriza, bituma tugira intego natwe ngo dukore cyane tuzatere ikirenge mu cye. Ndashaka kuzaba umunyezamu nka Kimenyi Yves, ni we cyitegererezo cyanjye.”

Mutegetsi Silas watangije Irerero ryo ku Gitikinyoni mu 2010, yavuze ko havuye abana benshi barimo Bizimana Yannick ukinira APR FC, ari yo mpamvu bizeye ko hazava n’abandi. Uyu mutoza kandi yakomeje avuga ko kubona Jimmy Mulisa yegera aba bana biganjemo ab’amikoro make ntako bisa, kuko bifasha kugabanya abana bo ku muhanda bagafashwa.

Ati “Ni igikorwa twishimiye cyane. Kubona Jimmy Mulisa aza hano, binafasha abana kumva ko babyaza umusaruro impano zabo. Abana bo ku muhanda hari igihe baba bazi umupira ariko ntibabihe agaciro, iyo baganirijwe n’umuntu nka Jimmy Mulisa bibafasha gutekereza ku mpano zabo.”

Uyu mutoza kandi yanasabye Ubuyobozi mu nzego zitandukanye, gufatanya na Jimmy Mulisa mu gukomeza gufasha aba bana bo ku muhanda.

Abeza bazatoranywa, bazafashwa kubyaza umusaruro impano zabo biciye mu bufatanye bwa Umuri Foundation na AS Kigali FC, ndetse n'andi marerero.

Kuri iki Cyumweru tariki 12 Ukuboza 2021, iki gikorwa kirakomereza mu Gatenga ahazwi nko kwa Carlos guhera 14h-15h30.

Biteganyijwe ko tariki 22 Ukuboza 2021, ari bwo iki gikorwa kizasozwa kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo nyuma yo kuzenguruka ibice bitandatu bigize Umujyi wa Kigali.

Ni igikorwa kizabanza gukorerwa mu Umujyi wa Kigali mu bice bigera kuri bitandatu. Mu Cyumweru gitaha, kizakomereza Nyabugogo no mu bindi bice by’i Nyamirambo.

Umuri Foundation yatangiye mu 2019. Ubu ibarizwamo abana barenga 300, barimo abahungu n’abakobwa bigishwa gukina umupira w’amaguru. Aba bana harimo abafashwa kwiga no guhabwa ibindi bikoresho by’ibanze bibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • KUBWIMANA DONATH2 years ago
    Ndabashuhuje bwana bayobozi ndagirangombake ubufasha nkuko nakomeje kubyandika nsaba ubufasa bwo kuzamurimpano sukubeshyape impano ndayifite ahubwo ntabushobozi mfite none mwamvuganiyeko wenda mukampuza numuntu unzamuririmpano kuko ngewe nifuje kuzakinira amavubi mbyishyiramo nkintego ari mbarasabye ubufasha nimufashe nkaba byeyi murakoze.!





Inyarwanda BACKGROUND