Umutoza Jimmy Mulisa yangiye irushanwa ryo gushaka impano mu bana bato bakina umupira w'amaguru, aho bazazenguruka umujyi wa Kigali bashaka abana bari hagati y'imyaka 13 na 16.
Ni
irushanwa rigiye kuba ku nshuro ya kabiri, aho icyiciro cya mbere cyaryo cyabaye
umwaka ushize mu Ukuboza.
Mu
kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Jimmy Mulisa washinze Umuri Foundation ari
nayo itegura iri rushanwa, yatangaje ko yishimiye uburyo abana bitabiriye ku
minsi wa mbere. "Ni irushanwa duteguye bwa kabiri, aho nabwo rigamije kureba
impano z'abana ndetse tugashaka n'uburyo twabazamura. Twishimiye uburyo abana
bitabiriye ku nshuro ya mbere, biduha ikizere ko aho tuzajya hose bizagenda neza.
Iri rushanwa twaryise “Street Aside Football” bishatse kwerekana ko ahantu hose
wahakinira umupira. Tuzazenguruka Kigali
yose, aho muri Kicukiro twahisemo i Mburabuturo ari naho twahereye, muri
Nyarugenge tuzajya ahantu bita Karama tuhave twerekeza muri Nyabisindu muri
Gasabo."
Abana bavuye mu bice bitandukanye bya Gikondo bari bitabiriye bazanye n'abatoza babo
Iri
rushanwa rizamara ibyumweru 2, aho amakipe agera kuri 16 azahurira hano ku
mikino ya nyuma izamara iminsi 2.
Karim
Kamanzi wakinanye na Jimmy Mulisa mu ikipe y'igihugu akaba nawe arimo kumufasha
muri iki gikorwa, yatangaje ko abana yabonye bafite impano zitangaje. Yagize
ati " Harimo abana bafite impano, bafite ishyaka, ndetse bakunze gukina.
Hari byinshi bakibura ariko twizeye ko bizagenda neza nibatangira gukura.”
Ikibuga cya Mburabuturo kiba cyaciwemo ibice
Ku munsi wa mbere hatangiye hakina icyiciro cy'abahungu, abakobwa bakaba bazatangira gukina kuri uyu wa gatanu.
TANGA IGITECYEREZO