RFL
Kigali

Jimmy Mulisa yatangije irushanwa ryo gushaka impano mu bana bato rizazenguruka umujyi wa Kigali - VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:18/08/2022 20:02
0


Umutoza Jimmy Mulisa yangiye irushanwa ryo gushaka impano mu bana bato bakina umupira w'amaguru, aho bazazenguruka umujyi wa Kigali bashaka abana bari hagati y'imyaka 13 na 16.



Ni irushanwa rigiye kuba ku nshuro ya kabiri, aho icyiciro cya mbere cyaryo cyabaye umwaka ushize mu Ukuboza.

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Jimmy Mulisa washinze Umuri Foundation ari nayo itegura iri rushanwa, yatangaje ko yishimiye uburyo abana bitabiriye ku minsi wa mbere. "Ni irushanwa duteguye bwa kabiri, aho nabwo rigamije kureba impano z'abana ndetse tugashaka n'uburyo twabazamura. Twishimiye uburyo abana bitabiriye ku nshuro ya mbere, biduha ikizere ko aho tuzajya hose bizagenda neza. Iri rushanwa twaryise “Street Aside Football” bishatse kwerekana ko ahantu hose wahakinira umupira. Tuzazenguruka Kigali yose, aho muri Kicukiro twahisemo i Mburabuturo ari naho twahereye, muri Nyarugenge tuzajya ahantu bita Karama tuhave twerekeza muri Nyabisindu muri Gasabo."

Abana bavuye mu bice bitandukanye bya Gikondo bari bitabiriye bazanye n'abatoza babo

Iri rushanwa rizamara ibyumweru 2, aho amakipe agera kuri 16 azahurira hano ku mikino ya nyuma izamara iminsi 2.

Karim Kamanzi wakinanye na Jimmy Mulisa mu ikipe y'igihugu akaba nawe arimo kumufasha muri iki gikorwa, yatangaje ko abana yabonye bafite impano zitangaje. Yagize ati " Harimo abana bafite impano, bafite ishyaka, ndetse bakunze gukina. Hari byinshi bakibura ariko twizeye ko bizagenda neza nibatangira gukura.”

Ikibuga cya Mburabuturo kiba cyaciwemo ibice

Ku munsi wa mbere hatangiye hakina icyiciro cy'abahungu, abakobwa bakaba bazatangira gukina kuri uyu wa gatanu.


REBA HANO UBURYO ABANA BACONGA RUHAGO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND