Umuziki w’u Rwanda umaze kugenda waguka umunsi ku wundi, ndetse ubaze abahanzi bamaze kuwuyoboka ntiwabarondora. Mu bahanzi bashya binjiye muri uru ruhando harimo na Ntihabose Hamim Rivaldo ukoresha amazina y’ubuhanzi ya Wariva.
Uyu musore wavukiye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali
afite imyaka 23 akaba avuka mu bana
bane. Mu mashuri yisumbuye yize Hotel Management, Hospitality and Tourism’.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, yavuze ko yakuze
akunda umuziki bikamuviramo kuwukora. Ati “Kuva kera nakundaga umuziki nshaka
no kuzawukora nkunda kuririmba none birangiye bibaye.’’
Avuga ko umuziki mu muryango w’iwabo atari we wenyine
uwukora cyane ko musaza we na nyina kera yacuragaga guitar.
Mu bahanzi akunda harimo Bob Marley, Luck Dube na Kamaliza.
Yavuze ko mu myaka itanu iri imbere ashaka kuzaba ari
umwe mu bahanzi bakomeye. Ati “Mu myaka itanu ndifuza ko izina ryanjye riba
rizwi mu Rwanda no mu karere na Africa.
Byose ni urugendo nimunshyigikira tuzabigeraho.’’
Uyu muhanzi yatangiranye indirimbo yise ‘‘Wicika intege’’.
Avuga ko ari inkuru mpamo y’ubuzima abantu babamo bacibwa intege n’abandi baba
bababwira ko ntacyo bishoboreye, we akabahumuriza ababwira ko bakwiriye gukora
uko byagenda kose kuko Imana ariyo igenda ubuzima bw’umuntu.
Wariva yinjiye mu muziki
TANGA IGITECYEREZO