RFL
Kigali

Inzozi za Wariva winjiye mu ruhando rwa muzika nyarwanda

Yanditswe na: Theos Uwiduhaye
Taliki:14/03/2023 13:36
0


Umuziki w’u Rwanda umaze kugenda waguka umunsi ku wundi, ndetse ubaze abahanzi bamaze kuwuyoboka ntiwabarondora. Mu bahanzi bashya binjiye muri uru ruhando harimo na Ntihabose Hamim Rivaldo ukoresha amazina y’ubuhanzi ya Wariva.



Uyu musore wavukiye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali afite imyaka 23 akaba avuka mu bana bane. Mu mashuri yisumbuye yize Hotel Management, Hospitality and Tourism’.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, yavuze ko yakuze akunda umuziki bikamuviramo kuwukora. Ati “Kuva kera nakundaga umuziki nshaka no kuzawukora nkunda kuririmba none birangiye bibaye.’’

Avuga ko umuziki mu muryango w’iwabo atari we wenyine uwukora cyane ko musaza we na nyina kera yacuragaga guitar.

Mu bahanzi akunda harimo Bob Marley, Luck Dube na Kamaliza.

Yavuze ko mu myaka itanu iri imbere ashaka kuzaba ari umwe mu bahanzi bakomeye. Ati “Mu myaka itanu ndifuza ko izina ryanjye riba rizwi mu Rwanda no mu karere  na Africa. Byose ni urugendo nimunshyigikira tuzabigeraho.’’

Uyu muhanzi yatangiranye indirimbo yise ‘‘Wicika intege’’. Avuga ko ari inkuru mpamo y’ubuzima abantu babamo bacibwa intege n’abandi baba bababwira ko ntacyo bishoboreye, we akabahumuriza ababwira ko bakwiriye gukora uko byagenda kose kuko Imana ariyo igenda ubuzima bw’umuntu.

Wariva yinjiye mu muziki 


REBA INDIRIMBO YA MBERE YA WARIVA 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND