RFL
Kigali

Bakunze kwamamara! Igisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Naomi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:5/05/2024 9:17
0


Buri mubyeyi wese iyo abyaye umwana aba yifuza kumwita izina ryiza, rigezweho kandi rifite igisobanuro cyiza bitewe n’ibyo amwifuriza mu buzima. Iyi ni nayo mpamvu nyamukuru yatumye InyaRwanda yiyemeza kujya ikugezaho ibisobanuro by’amwe mu mazina abanyarwanda bakunze kwita abana babo.



Naomi ni izina rifite inkomoko mu Giheburayo ku izina Naami cyangwa Naamah risobanura ‘umwiza cyangwa uwishimye.’

Bimwe mu biranga ba Naomi

Ni umuntu uhita umenyekana cyane aho ageze bitewe no kumenya kuganira, gusabana, kugaragaza amarangamutima ndetse no kumenya gucyemura amakimbirane.

Ni umuntu udahisha, uko yumva ibintu, azi gukorera ku masaha umwanya we wose akawukoresha neza adataye igihe.

Ba Naomi bakunze kwiga ibijyanye no gutaka, ubucuzi, umuziki, gukina amakinamico, kudoda, guteka n’ibindi. Bakunze kugira ubumenyi butandukanye no kuba ibihangange. 

Ntiyicara hasi, usanga niyo afite ibitekerezo byiza aticara ngo abihe umwanya abikoreho bya nyabyo ahubwo ahora yisekera, yitemberera.

Iyo umutengushye, biramuhungabanya kandi bigatinda kumushiramo. Ni umuntu udapfa kwemera impano afite, kandi usanga akenshi azi guhanga udushya cyane cyane ibyerekeranye n’imideli n’imirimo.

Mu rukundo usanga adapfa kuvuga cyangwa kugaragaza ibyiyumviro bye, bigasa nk’aho atekereza ko umukunzi we akwiye kumenya ibyo amutekerezaho. Naomi, ni umuntu uha agaciro amarangamutima y’abandi kuruta ibindi, akunda gufasha, kandi azi gufata ibyemezo.

Iyo abaye umubyeyi, aba ari umunyampuhwe kandi akaba umunyakuri. Ni mu gihe iyo akiri umwana, usanga Naomi aba ari umuntu woroshye mu bijyanye n’amarangamutima, ku buryo ikintu cyose cyamugeraho ahita arira ndetse agakunda kwiyumva nk’usuzuguritse.

Bamwe muri ba Naomi bazwi harimo umunyamideli Naomi Campbell, umukinnyi wa filime w’umwongereza Naomi Ellen Watts, umukinnyi wa Tennis Naomi Broady, Naomi Robson, umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime Naomi Scott, umuyobozi w’amafilime mu Buyapani Naomi Kawase, n’abandi.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND