Umukinnyi wa filime akaba n’umushoramari, Bahavu Jeannette yatangaje ko gushyira filime ye ‘Impanga’ n’izindi ategura ku rubuga rwa www.aba.rw biri mu murongo wo kuzamura inyungu akuramo, ariko kandi yatekereje ku bakunzi b’izi filime ashyira hanze mu bihe bitandukanye.
Ku wa 29 Mutarama 2023, nibwo Bahavu abinyujije muri
BahAfrica Entertaiment yatangaje ko filime zirimo ‘Impanga’. ‘Aba-Ex’ n’izindi
zari zisanzwe zitambuka ku muyoboro wa Youtube witwa Impanga Tv zigiye
gutangira ku rubuga rwa www.aba.rw.
Yavuze ko kugira ngo umuntu abashe kureba izi filime
bizajya bisaba ko yishyura. Ni icyemezo cyakiriwe neza n’abarajwe ishinga
n’iterambere rya cinema mu Rwanda, ariko kandi hari abakunzi b’izi filime
bavuze ko batazoroherwa no kuzireba bitewe n’ibiciro.
Ukoresha izina rya Munezero kuri Instagram yavuze ko
ubwo ‘haje ibijyanye no kwishyura’ ahagaritse kureba filime ‘Impanga’ avuga ko
agiye gutangira kureba izindi.
Ukoresha izina rya Mimi we yanditse ati “Ubwo namwe
muzanyemo bimwe bya Application kandi rero murabeho gusa yarinziza pe ariko
ubwo butumwa ubwo abakene ntibukitureba.”
Bonhettebon kuri Instagram ye yasabye Bahatu
kutazishyura amafaranga menshi kugira ngo umuntu arebe iyi filime. Yavuze ati “Ubwo
hajemo Application mutazatwishyuza menshi kuko hari abakunda ‘Impanga’ ariko
batabona ubushobozi bwo kwishyura kuri ‘Application’ sibyo chou.”
Abandi bakomeje gutanga ibitekerezo basaba ko igihe
kimwe izi filime zagarurwa ku rubuga rwa Youtube, cyangwa se ibiciro
bikamanurwa kugira ngo buri wese abashe kureba.
Filime ‘Impanga’ iri mu zikunzwe muri iki gihe.
Ahanini biturutse ku butumwa umwanditsi yakubiyemo n’abakinnyi b’abahanga
bagaragaramo. Inatambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda.
Igeze kuri Season ya Gatandatu, Episode ya Kabiri. Bahavu
Usanase Jannet yabwiye InyaRwanda ko nta mukunzi w’iyi filime ukwiye kumva ko
azagorwa no kureba iyi filime, ahubwo yagakwiye kwishimira intambwe nka
BahAfrica Entertainment bateye.
Yavuze ati “Niba koko uri umukunzi wacu ukaba ukunda ‘Impanga
Series’ n’izindi filime dukora ndetse ukaba wifuriza iterambere cinema Nyarwanda
muri rusange wakabaye ushimishijwe cyane n’intambwe itoroshye duteye,
ugaharanira kudushyigikira kugirango turusheho kubakorera filime nyinshi kandi
nziza.”
Bahavu akomeza avuga ko bashyizeho ibiciro batekereje
ku bushobozi bwa buri wese. Akomeza ati
“Kuko ku kwezi kose ni ukwishyura 4000 Frw gusa ukirebera filime zose ziriho.
Ushobora no kwishyura ku cyumweru 1800 Frw yonyine.”
Iyi filime ‘Impanga’ ikinamo abakinnyi barimo nka
Bahavu Janet Usanase [Kami], Ingabire Davy Carmel [James], Nteziryayo Cyprien
[Martin], Irakoze Billy Jacks [Rwema], Uwase Rehema [Tracy], Urwibutso Pertinah
[Lydia], Byukusenge Adeline [Noella], Kampire Sarah [Micky], Byiringiro Rick Ozil
[Chris] n'abandi.
Ni mu gihe muri filime 'My Ex' hakinamo MC Nario [Alpha],
'Pertina Urwibutso [Kessy], Musoni Julius [Trevor] na Glyaine [Tina].
Kanda hano ubashe gukurikirana filime kuriwww.aba.rw
Bahavu yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu ari bwo filime 'Impanga' itangira kunyura kuri www.aba.rw
Bahavu yavuze ko bashyizeho igiciro batekereje ku bushobozi bw'abakunzi b'izi filime batunganya
Bahavu aherutse gutangaza Francis Zahabu nk’umwe mu bakinnyi ba filime ‘Impanga’
Inzira wanyuramo kugira ngo ubashe kureba filime ku rubuga rwa Bahavu Jeannette
KANDA HANO UREBE INTEGUZA Y’AGACE GASHYA KA FILIME ‘IMPANGA’
TANGA IGITECYEREZO