Umuvugizi Wungurije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yahishuye ko umuririmbyi wigwijeho igikundiro Maître Gims yari yahawe amafaranga ibihumbi Magana atandatu by’amayero (600,000€) kugira ngo atuke (gutuka) Perezida Paul Kagame ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cyabereye muri Qatar.
Gandhi Bilel Djuna [Maître Gims] ari imbere mu
banyamuziki bakomeye kandi b’ibihe byose cyane cyane mu bakunzi b’indirimbo
ziri mu rurimi rw’Igifaransa. Ni umugabo w’ijwi riremereye, umuraperi wigwizaho
igikundiro uko bucyeye n’uko bwije.
Umwibuke mu ndirimbo zirimo nka ‘Ceinture Noire' yo mu
2018, ‘Est-ce que tu m'aimes?’ yo mu 2015, ‘J'me tire’ yo muri Mata 2013, ‘Le
prix à payer’ yo mu 2019 n’izindi.
Hari benshi bataramubona ku maso bitewe n’uko atajya
akuramo amataratara (Lunette). Hari abatera urwenya bakavuga ko afite ikibazo
ku maso, ari nayo mpamvu bigoye guhuza nawe imboni.
InyaRwanda ifite amakuru yizewe avuga ko mu bihe
bitandukanye we n’umuvandimwe we Dadju batumiwe gutaramira i Kigali bakanga
bitewe n’uko umubano utifashe neza hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya
Congo n’u Rwanda.
Aba bombi ni abanye-Congo batarabasha kubona ko
Guverinoma yabo yihunza ibibazo biyireba. Dadju ni we wabanje gutumirwa i
Kigali aranga, Maître Gims asubiza ko ibyo umuvandimwe we yanze, nawe
atakwirirwa abitekerezaho kabiri.
Uwari ugiye kubatumira i Kigali, yifashishije urubuga
rwa Youtube yohereza amashusho agaragaza Perezida Kagame ajya i Goma guhura na Félix
Tshisekedi, nyuma y’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, cyarutse tariki 22
Gicurasi 2021.
Aba banyamuziki bombi barabyanze, bavuga ko igihe
cyose umubano w’ibihugu byombi utarasobanuka badateze gutaramira i Kigali.
Maître Gims yakomeje ibikorwa bye by’umuziki. Ndetse,
ari ku rutonde rw’abahanzi barimo na Davido wo muri Nigeria basusurukije
abitabiriye umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cyaje kwegukanwa n’ikipe ya
Argentine ya Messi. Uyu mukino wabereye mu Mujyi wa Doha, ku wa 18 Ukuboza
2022.
Uyu mukino wanasusurukijwe n’abandi barimo umunyamerika
w’umukinnyi wa filime Morgan Freeman, Jungkook wo mu itsinda ryo muri Korea
y’Epfo, BTS n’abandi.
Mu barebye uyu mukino w’igikombe cy’Isi harimo na
Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame; Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macro,n n’abandi.
Mu kiganiro ‘Ishusho y’icyumweru’ cya Televiziyo y’u
Rwanda cyatambutse kuri iki Cyumweru tariki 19 Gashyantare 2023, Alain
Mukuralinda yatangaje ko Guverinoma ya Congo ikomeje kwihunza gukemura ikibazo
cy’umutekano mucye uri mu Burasirazuba, ahubwo bagashyira imbere gukomeza
gucengeza ibinyoma bigamije gusiga icyasha u Rwanda.
Mukuralinda avuga ko abayobozi ba Congo bakomeje
kubwira urubyiruko rwabo n’amahanga ko ikibazo ari u Rwanda, nyamara atari ko
bimeze.
Muri iki kiganiro, yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kutagirira
urwango abakongomani, ahubwo bagatahiriza umugozi umwe mu kugaragariza amahanga
ukuri.
Yatanze urugero avuga ko Congo ikomeje gukora uko
ishoboye kugira ngo isebye u Rwanda, aho bananyuze kuri Maître Gims kugira ngo
avuge nabi Umukuru w’Igihugu imbere y’abari bitabiriye umukino wa nyuma
w’Igikombe cy’Isi.
Ati “Hari uwitwa Maître Gims, bari bamuhaye
amafaranga menshi ibihumbi Magana atandatu by’amayero [690, 499, 574 Frw) ngo aze gutuka Perezida
wacu (Kagame) kuri ‘final’ y’igikombe cy’Isi (2022). Noneho, Maître Gims arenze
n’uwo mukinnyi (uwo Minisitiri Jean Damascène yavuze muri iki kiganiro) mu
kugira abantu bamukurikira.”
“Ugiye kubivuga ku gikorwa kiza kurebwa n’abantu
miliyari eshatu, enye. Ni uko byaje kumenyekana bamuha gasopo. Wenda amafaranga
yo yarayajyanye…”
Mukuralinda avuga ko iki ari igihe cy’uko urubyiruko
rw’u Rwanda ruhagaruka rukifashisha imbuga nkoranyambaga mu kugaragaza ukuri
kw’ibiri kuba muri iki gihe.
Ati “Urubyiruko ruhagaruke. Ntabwo turutumye gutukana, ntabwo turutumye kurwana, ariko rufate, nibiba ngombwa batubaze, amakuru
arahari, niba batazi aho bayakura tuyabahe, aya mbere ni bayasange kuri Twitter
yanjye….”
Muri iki kiganiro, Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda
n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko n’ubwo nta
rugamba rw’amasasu ‘turimo’, ariko hari urugamba rw’ikinyoma ‘gikwizwa
n’abategetsi ba Congo’.
Yasabye Abanyarwanda guhagaruka bakarengera isura y’u
Rwanda. Bizimana avuga ko iyo urwango rukwizwa, bigira ingaruka nyinshi zirimo
imibanire izamba hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.
Avuga ko muri iki gihe Congo yafashe ingamba zo
gufunga imipaka kugeza saa cyenda. Minisitiri Bizimana avuga ko bigeze aho
n’abanyecongo bari mu mahanga ‘bumva ko umutekano mucye uri mu Burasirazuba
uterwa n’u Rwanda’.
Yavuze ko mu minsi ishize yarebye umukino wahuje ikipe
ya Olympique de Marseille na Paris Saint-Germai (PSG). Muri iyi kipe ya Olympique
de Marseille hakinamo umukinnyi Chancel Mangulu Mbemba ukina mu bwugarizi.
Mbere y’uko bakina uyu mukino, Chancel Mangulu Mbemba yanditse
ubutumwa kuri Twitter avuga ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda
uri umubyeyi ndagira ngo nkusabe uhagarike ubwicanyi igihugu cyawe kiriho
gukorera mu Burasirazuba bwa Congo iwacu.”
Minisitiri Bizimana asobanura ko ibinyoma Congo
yahimbye bimaze kugera kure, kugeza n’aho bigera ku mukinnyi nk’uyu ukomeye ku
rwego rw’Isi.
Akomeza avuga ko ikinyoma ‘kiragenda kigakwiza urwango
mu baturage ubundi basanzwe babanye neza’. Avuga ko iki ari igihe cy’uko
itangazamakuru rikomeza gusobanura ukuri kw’ibiri kuba.
Ibyo
wamenya kuri Maître Gims, umunyamuziki winangiye umutima ku gutaramira i
Kigali:
Inyandiko zitandukanye zivuga ko Maître Gims yavukiye
mu Mujyi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa 5 Gicurasi
1986.
Ni umunye-Congo, umuririmbyi w’umwanditsi w’indirimbo
akaba n’umuraperi udashidikanwaho na benshi.
Avuka mu muryango w’abanyamuziki, kuko Se Djanana
Djuma yari umuririmbyi mu itsinda ‘Viva La Musica’ rya rurangiranwa mu muziki
Papa Wemba witabye Imana.
Maître Gims yageze mu Bufaransa mu mwaka wa 1988, ubwo
yari afite imyaka ibiri y’amavuko, ari kumwe n’ababyeyi be bari abimukira muri
iki gihugu.
Uyu mugabo yakuriye mu itsinda ry’abanyamuziki rya
‘Sexion d’Assaut’ mbere y’uko atangira urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga.
Mu 2013 yashyize hanze album ye ya mbere yise
‘Subliminal’ yagurishijeho miliyoni z’amakopi bituma iza ku mwanya wa kabiri
kuri album zikunzwe mu Bufaransa.
Uyu munyamuziki anafite album ‘My Heart was right”
yasohoye mu 2015. Mu rugendo rwe rw’umuziki amaze gukorana n’abahanzi barimo Sia,
Pitbull, Lil Wayne, Stromae, Maluma na Sting.
Avuka mu muryango w’abana batandatu barimo na Murumuna
we Dajdu. Muri Werurwe 2019, Maitre Gims yanditse kuri konti ye ya Instagam
avuga ko ashaka guhindura amazina ye akajya yitwa ‘Gims’ gusa aho kuba Maitre
Gims.
Umunyamuziki Maître Gims yari yahawe amafaranga kugira ngo igihe yaririmbiraga ibihumbi by’abantu bitabiriye umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi atuke Perezida Paul Kagame
Maître Gims akurikirwa na Miliyoni 3 kuri Instagram yageragejwe igihe kinini gutaramira i Kigali aranga. Ibimenyetso yohererejwe by’umubano w’ibihugu byombi yabiteye utwatsi
Murumuna we Dajdu ukurikirwa n’abantu miliyoni 7 kuri Instagram, yavuze ko adateze gutaramira mu Rwanda igihe cyose Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo budatekanye
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yasabye urubyiruko kwifashisha imbuga nkoranyambaga mu kugaragariza amahanga ukuri
Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko buri munyarwanda akwiye guharanira kurengera isura y’u Rwanda. Ati “Burya n’iyo ikinyoma gisigara ariko ukuri kuratsinda’. Duhaguruke rero turengere Igihugu cyacu, twumve ko ni inshingano ya buri wese.”
Ubwo Perezida Paul Kagame yahuriraga na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, ku mupaka wa La Corniche ku wa Gatandatu tariki 26 Kamena 2021
Perezida Paul Kagame yitabiriye ibirori bifungura imikino y’Igikombe cy’Isi, anitabira umunsi wa nyuma w’iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 22
Umukinnyi wa filime Morgan Freeman n'Umunya-Qatar Ghanim Al-Muftah bari mu basusurukije ibirori bya nyuma by’igikombe cy’Isi
Argentine ya Lionel Messi yegukanye Igikombe cy'Isi- Ibyishimo byari byose kuri Lusail Stadium
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘EST-CE QUE TUM’AIMES’ YA MAITRE GIMS
TANGA IGITECYEREZO