Muri gahunda ya Menya Amateka Yawe, Gen James Kabarebe yaganirije urubyiruko rugera kuri 600 rwitabiye ababwira indangagaciro baremwemo na Perezida Paul Kagame zatumye batsinda urugamba rwo kubohora igihugu, asaba urubyiruko kuzifashisha mu kurwana urwo guteza imbere y’igihugu.
Uru rubyiruko rwabanje gusura Urwibutso rwa Kigali rwa Jenoside yakorewe Abatutsi
muri Mata 1994 ruherereye ku Gisozi, n’Ingoro
y’amateka y’urugamba rwo kubohora no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri
Mata 1994.
Habaye kandi na morali ikomeye mu ndirimbo nka 'Kagame Mwungeri we' yasusurukije cyane urubyiruko bigaragaza ibyishimo, urukundo n’icyizere cyinshi u Rwanda rw’ejo rufitiye Perezida Paul Kagame.
Iyi ghunda yatangiye ku isaha ya saa 03:00 pm nk’uko
byari biteganijwe.
Urubyiruko 600 rwitabiriye icyiciro cya kabiri cya gahunda yiswe ‘Menya
Amateka Yawe’, rwakiriye abashyitsi barimo abayobozi bo mu nzego zo hejuru z’igihugu
cy’u Rwanda.
Barimo Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Rosemary Mbabazi, Umujyanama
wihariye wa Perezida Kagame mu by’umutekano Gen James Kabarebe, na Meya w’Umujyi
wa Kigali Pudence Rubingisa.
Ku isaha ya 03:38 pm Meya Pudence nibwo yakiriye urubyiruko n’abayobozi
batandukanye bitabiye iyi gahunda, yavuze ko imaze kugera ku barenga ibihumbi 200
mu byiciro bitandukanye.
Pudence yaboneyeho kwakira Gen James Kabarebe wakiranwe ibyishimo
byinshi n’urubyiruko, rwiganjemo urwari rumubonye bwa mbere imbonankubone.
Gen James atangira ashimira urubyiruko rwitabiye ubutumire bwa
Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko yateguye iyi gahunda, agira ati: “Turabashimira
cyane kubw’igitecyerezo mwagize, cyo kwitabira ubutumire bwa Minisitiri.”
Agaruka kubyo urubyiruko rwabonye mu gitondo cyo kuri uyu wa 19
Gashyantare 2022 agira ati: “Ibyo mwabonye ku Gisozi mwajyaga mwumva mutarabibona, nicyo cyatumye inkotanyi zifata gahunda yo kurimbura ubutegetsi bubi bwariho.”
Avuga ko bitari byoroshye ati: “Ntabwo ibintu byahindutse ku neza, kuko
bariya bantu icyo bashakaga ari ukwica uwo bashatse wese.”
Aboneraho gusaba urubyiruko gukomeza urugamba rwatangiwe, ati: “Hari icyo
byasabaga kiremereye cyane namwe musabwa, urugamba rwateguwe uko ruzatangira ariko
ntabwo hateguwe uko ruzarangira mu gihe u Rwanda rukiri mu nzira y’iterambere
hari icyo urubyiruko rusabwa.”
Akomeza agira ati: “Ubu rero namwe murahari muri mu rugamba rwo
kubohora igihugu, rurakomeje kuko nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu urw’iterambere
ruracyakomeje, kugera aho ruzabera igihugu gikomeye nk’ibihugu by’ibihangange
tuzi nk’ibyo mu Burayi kuko ntacyatubuza dufite intecyerezo nziza.”
Gen James avuga ikintu gikomeye ingabo zabohoye igihugu zari zifite ati: “Icyo bari bafite gikomeye cyane ni umutima wo gukunda igihugu, ariko bari bazi neza ko intego iremereye. Iyo ufite intego iremereye bigusaba byinshi, ariko birashoboka.”
Avuga ko ubwo urugamba rwari rugeze kure abayobozi bakuru
b’inkotanyi bitabye Imana, ariko Perezida Kagame akaza kuhagoboka n’ubwo bitari
byoroshye ariko yabaye Umuyobozi n’Umwigisha mwiza.
Maze atoza abasirikare bari bamaze gusa n’abacika intege indangagaciro
zatumye babasha kubohora igihugu. Muri izo ndangagaciro zigenda zunganirana, Gen James
Kabarebe yazigarutseho anazifashisha agira inama urubyiruko gukomeza guteza
imbere igihugu.
Gen James Kabarebe yahereye ku ndangagaciro yo gukunda igihugu
ati: “Indagaciro yibanzeho zishobora namwe kubafasha nk’igihugu cyose gukunda igihugu, kandi atubwira ko turarwanira igihugu ntabwo turirwanira ubwacu.”
Ibyo kandi avuga ko byatumye ingabo zigira umutima, n’abagiye
batabaruka babaga bakiwufite. Atanga urugero rw’uburyo uwatabarukaga yabaga agira
ati: “Ndarangije ariko ntimuzabe imbwa, turwanire igihugu tuzatsinda. Akabivuga
kandi na we ubwe agiye.”
Hari kandi n’izindi ndangagaciro Perezida Kagame yatoje ingabo, Gen
James Kaberebe yagarutseho agira ati: “Yabatoje Kwitanga utizigamye, kwitanga utirebye ukitanga
wese.”
Mu zindi Gen James Kabarebe yagarutseho harimo kandi ubutwari. Ati: “Abatoza ubutwari kuko nabwo buratozwa, kuko ushobora gutozwa
ubugwari ukaba cyo [ikigwari] wanatozwa ubutwari ukaba yo [intwari].”
Ku ndangagaciro yo kwihangana yagize ati: “Kwihangana kunamba n’iyo wagira inzara, n’ubwo
wagenda amanywa n’ijoro utaryama, kandi ugakomeza gukora akazi. Ntawundi
wanambira igihugu cyawe, ni wowe ukivukamo, undi yaza aje kugisahura.”
Iyo kudahinduka [Indangagaciro] ati: “Kudahinduka icyo uricyo uyu munsi ugakomeza
kubacyo, hari abantu benshi barambirwa bakava ku ntego. Ikindi yababwiraga ko
buri muntu wese yaje ku giti cye, akwiye guhagarara ku mahitamo ye.”
Hari gukoresha bikeya ukagera kuri byinshi. Indangagaciro zose ariko avuga ko zashyigikirwaga n’ikinyabupfura.
Ati: “Ikinyabupfura
nacyo ni ikintu cy’ingenzi yatwigishije, kuko nicyo kigufasha kugera ku zindi ndangagaciro
zose.”
Avuga kandi ko kuri uyu munsi abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko
bakwiye gutinyuka ikoranabuhanga. Ati: “Ubu uyu munsi icyo umuntu asabwa ni
ugutinyuka, ni ukumenya uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga kuko ritagombera gusoza
Kaminuza.”
Perezida Kagame kandi yatoje ingabo kumenya gufata icyemezo. Gen
James Kabarebe agaruka ku mutima ukomeye yabasabye kujya baheka abo bari
bahanganye, ati: “Guheka abanzi bacu ati ubwo atapfuye azadusanga, azadufasha, bazagira akamaro, kandi byarabaye baradufashije tubasha kugera kure.”
Mu gusoza Gen James Kaberebe yashimiye Meya w’Umujyi wa Kigali
na Minisitiri ku bwitange bakomeza kugaragaza mu kazi kabo no mu masaha y’umurengera, agaragaza ko ari hacye wasanga abayobozi bakora mu minsi y’impera z’icyumweru.
TANGA IGITECYEREZO