Kigali

Bella Flowers yaciye agahigo ko kugurisha indabo nyinshi ku munsi wa St Valentin!

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:19/02/2023 11:15
0


Ikigo cya Leta gihinga kigatunganya indabo, Bella Flower, ku munsi wa St Valentin cyagurishije indabo zirenga miliyoni 3 hanze y’igihugu, mu gihe izagurishijwe mu Rwanda zingana n’ibihumbi 700 ku munsi w’abakundanye.



Bella Flowers ni ikigo gihinga kikanatunganya indabo, zijyanwa ku isoko mpuzamahanga cyatangiye muri 2016. Giherereye mu Murenge wa Gishari muri Rwamagana, aho gifite ubuso bwa hegitari bugera ku 100 harimo n’izitarakoreshwa.

Ku munsi wa St Valentin wahariwe abakundanye iki kigo cyaciye agahigo mu gucuruza indabo nyinshi, yaba mu Rwanda ndetse n’izoherejwe hanze yarwo.

Bella Flowers yahaye akazi abakozi barenga 800 biganjemo urubyiruko rwo mu mirenge itandukanye baturanye, abenshi bari abashomeri.

Mu cyumweru nibura basarura toni 30 z’indabo, aho umusaruro ungana na 80% ugurishwa mu mahanga cyane cyane mu gihugu cy’u Buhorandi, u Bwongereza na Koreya y’Epfo.


Leta yashoye muri iki kigo miliyali 13, mu gihe cyo kimaze kwinjiza miliyali nyinshi z’amafaranga. Bella Flower nicyo kigo cyonyine mu Rwanda gitunganya indabo zoherezwa mu mahanga, naho muri EAC u Rwanda na Kenya nibyo bihugu bitunganya indabo zikanoherezwa mu mahanga.

Ku munsi w’abakundanye uzwi nka St Valentin hagurishijwe indabo zingana n’ibihumbi 700 mu Rwanda, naho izoherejwe mu mahanga zirenga miliyoni 3.

Kuya 14 Gashyantare 2023 ubwo hizihizwaga umunsi w’abakundanye, mu Rwanda hagaragaye ishusho idasanzwe mu bwitabire bwo kugura indabo. Imihanda itandukanye igize uduce dutandukanye tw’uRwanda, hagaragayemo indabo nyinshi zatangwaga.

Bella Flower ni uruganda rukora indabo z’amoko 16, ariko barateganya gukora amoko y’indabo 20.

Rwema Claude umuyobozi ushinzwe umusaruro  muri iki kigo, mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda yavuze ku musaruro babona cyane cyane uwabonetse kuri ‘St Valentin’ umunsi w’abakundanye.

Yagize ati “Abanyarwanda bamaze gusobanuka mu kumenya agaciro k’indabo, bihabanye n’uko kera bumvaga ari iz’abazungu. Indabo ni ikimenyetso cy’urukundo.”

Rwema avuga ko indabo zigurishwa cyane bitewe n’igihe, ndetse n’ubwoko bw’indabo. Indabo z’amaroza zigurwa cyane mu kwezi kwa 3 kuri ‘Women’s Day’ na ‘Mother’s Day’. Indabo z’umuhondo zigurwa cyane kuri Pasika, naho izitukura n’iz’umweru zigurwa cyane mu kwa 12 mu bihe by’iminsi mikuru.


Ibihugu bikunze koherezwamo indabo harimo Ubuhorandi, Koreya, Ubwongereza n’ahandi ariko ubwoko bukunze kugurwa cyane ni indabo zitukura.



Ubuyobozi bw’iki kigo Bella Flower buvuga ko bahinduriye ubuzima benshi ndetse ikigero cy’ubushomeri kiragabanuka, uhereye kuri Rwamagana n’ahandi. Ubuhamya bwa benshi bugaragaza gutera imbere bakesha iki kigo, na Leta y’u Rwanda muri rusange.

   





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND