RFL
Kigali

Forever Africa yazirikanye abakundana bitegura kwizihiza St Valentin abahimbira indirimbo yise "Ya Tariki"-VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:11/02/2023 22:41
2


Umuhanzi Forever Africa yashyize hanze indirimbo nshya y'amashusho yise "Ya Tariki" y'ubutumwa bw'abantu bakundana bibuka amagambo meza y'urukundo babwiranye mu bihe binyuranye.



Ndayisenga Cyprien uzwi mu muziki nka Forever Africa nk'izina ry'ubuhanzi rihuye n'inzozi ze, yatangiye umuziki mu 2017, kugeza ubu akaba afite indirimbo 4 arizo "Ntarundimo", "Ya taliki", "Urwimisozi igihumbi" na "Marina". Avuga ko afite izindi nyinshi ateganya gushyira hanze vuba.

Avuga ko impamvu yiyise Forever Africa ni uko yifuza kuba umuhanzi uzahagararira Africa, byongeye akaba akunda cyane umugabane wa Afrika. Aragira ati: "Ni uko nifuza gukora umuziki ukomeye uzahagararira Africa kandi mu busanzwe nkunda Afrika cyane ni nayo mpamvu nahisemo kuyiyitirira!".

Ubusanzwe, Forever Africa akora akazi k'ubukomisiyoneri mu gucuruza imodoka, inzu n'ibibanza. Afite intego y'uko umuziki waba akazi ke kaza kakagira ibyo gahindura ku buzima bwe. Yungamo ati "Sindirimba injyana ahubwo intego ni ugutanga ubutumwa mbona ko bwahindura sosiyete nyarwanda n'isi muri rusange".

Yabwiye inyaRwanda ko indirimbo ye nshya "Ya Taliki" yayikoz ubwo "naricaye numva binjemo ndayandika bisanzwe, ariko ntabwo ari inkuru yambayeho. Gusa ni indirimbo irimo ubutumwa bw'urukundo aho umukunzi wajye mu ndirimbo mba nibuka italiki yambwiriyeho amagambo meza".

Ni indirimbo wafata nk'impano ahaye abakundana yaba abashakanye, abitegura kurushinga, ndetse n'abandi basaye mu nyanja y'urukundo, na cyane ko isohotse mu gihe bitegura kwizihiza St Velentin iba kuwa 14 Gashyantare, aho kuri ubu habura gusa iminsi ibiri uyu munsi ukizihizwa.

Forever Africa avuga ko ashaka gushyiramo imbaraga muri uyu mwaka w 2023, agakora umuziki ku buryo ugera kure hashoboka kandi "ukaba akazi kajye gahoraho".


Afite inzozi zo kuzahagararira Africa mu muziki

REBA INDIRIMBO NSHYA "YA TARIKI" YA FOREVER AFRICA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Forever Africa1 year ago
    Wowo twishimiye sms nziza ya jyeneye abakundanye
  • Forever Africa1 year ago
    Rekatubashimire urukundo ubamwatugarararijeπŸ™πŸ™πŸ™πŸ™πŸ™πŸ™πŸ™πŸ™πŸ™πŸ™πŸ™πŸ™





Inyarwanda BACKGROUND