RFL
Kigali

Diamond Platnumz yazamuye amarangamutima y’abakunzi be mu muziki w’injyana yahereyeho

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:7/02/2023 16:38
0


Ubuhanga n’amagambo azamura amarangamutima yaba mu ndirimbo z’urukundo n’izigaruka ku buzima busanzwe, ni bimwe mu bitumye kugera none nyuma y’ikinyacumi kirenga Diamond akiri mu kazi.



Umunyabigwi ukora indirimbo z’akataraboneka, Nasib Abdul Juma wamamaye nka Diamond Platnumz yongeye kugaruka mu buryo yatangiyemo mu ndirimbo nshya ebyiri aheruka gushyira hanze, kuri ubu zikomeje kugira igikundiro cyo hejuru arizo ‘Zuwena’ na ‘Yatapita’.

Uburyo izi ndirimbo zikoranye ubuhanga yaba mu buryo zanditsemo n’amashusho yazo nibyo bikomeje gutuma zinyura benshi, ndetse zigaragaza Diamond wa nyawe watumye aba agihagaze kugera n’ubu.

Mu bihe bitandukanye Diamond yagiye avanga vanga injyana zirimo izo mu Burengerazuba bw’isi na gakondo nyafurika, amaze iminsi yarerekeje cyane amaso ku njyana ikomoka muri Afurika y’Epfo ya Amapiano iri muzigezweho.

Gusa injyana yazamuye uyu muhanzi ikamushyira ku rundi rwego ikaba ari umwihariko wa Tanzania yitwa Bongo, ari nayo asa n’uwongeye gusa n’usubiraho mu ndirimbo nshya yashyize hanze, yongera gukumbuza abantu we wa nyawe abantu bamenye mu ndirimbo nka ‘Lala Salama’, ‘Ntampata Wapi’, na ‘Kamwambie’ yamaze nyine kongeraho ‘Zuwena’ na ‘Yatapita’.

Indirimbo ‘Yatapita’ ijya kumera nka ‘Mbagala’ igaruka ku bihe bitoroshye abasore cyangwa abagabo bakundana n’abakobwa cyangwa abagore beza bakennye banyuramo, aho baba bifuza gushimisha abo bakunda ariko nta bushobozi.

Mu minsi 11 yonyine imaze yamaze kwigarurira imitima ya benshi cyane bo mu bihugu byo ku mugabane wa Africa, aho ku rubuga rwa Youtube rwonyine imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 7.

Hirya y’amagambo meza ayirimo umuntu yabwira undi muri ibi bihe by’ukwezi kw’abakundana n’umunsi w’abakundana wegereje, inongera gusubizamo imbaraga urubyiruko rudafite ubushobozi runyura mu bihe bikomeye byo gukunda.

Ku rundi ruhande indirimbo ‘Zuwena’ ifite injyana nziza, yuzuyemo amagambo y’ubwenge. Igaruka ku mugore ‘Zuwena’ wabaye umupfakazi akiri muto.

Iyi ndirimbo imara iminota ine ikomeje gukundwa cyane, aho mu minsi itatu yonyine imaze kurebwa kuri Youtube inshuro zirenga miliyoni 3. Izi ndirimbo uko ari ebyiri zose kandi, zikomeje kubica ku mbuga nkoranyambaga cyane urwa Tik Tok.

Ibi byose bishimangira ko uyu mugabo mu buhanga bwe no kongera gusubira nk’aho yatangiriye byongeye kumuzamurira igikundiro bikomeye, cyane mu bakunda ibihangano byifitemo gakondo nyafurika.

Diamond Platnumz ubundi yatangiye umuziki mu buryo bw’umwuga mu mwaka wa 2006 ubwo yari afite imyaka 17 yonyine, mu mwaka wa 2014 yaciye agahigo ko kwegukana ibikombe 7 mu bihembo bya Tanzanian Music, ibintu bitari byarigeze kubaho.

Mu mwaka wa 2010 nibwo yatangiye kwigarurira imitima ya benshi ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise ‘Kamwambie’, yambukije injyana ye ya Bongo Flava ikagera mu mahanga.

Guhera mu mwaka wa 2020 uyu muhanzi yanyeganyeje bikomeye hafi isi yose binyuze mu ndirimbo Yope [Remix], ‘Waah’ na ‘Inama’ zose zimaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 100 kuri Youtube.

Indirimbo nshya ze zikomeje kwigarurira imitima ya benshi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND