RFL
Kigali

Ibintu umusore areba iyo agiye guhitamo umukobwa bazarushinga

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:7/02/2023 10:59
0


Ntabwo umusore apfa guhitamo umukobwa bazarushinga kuko gusa bakundana, ahubwo hari n’ibintu areba ko yujuje mbere y’uko afata umwanzuro wo kumushaka.



Benshi bavuga ko iyo umusore akunda umukobwa by’ukuri biba bihagije ngo amugire umugore nyamara baba bibeshya, kuko hari n’ibindi bintu umusore areba ku mukobwa niba abyujuje kuko urukundo sirwo gusa rububakira urugo.

Ibi ni ibintu 8 by’ingenzi umusore areba iyo agiye guhitamo umukobwa bazarushinga:

1. Umukobwa w’umunyakuri kandi wubaha

Umukobwa w’umunyakuri, wubaha umugabo we, udasuzugura, umuha agaciro akwiriye n’ubundi iyo umushatse arabikomeza kuko biba biri mu ndangagaciro ze.

2. Umukobwa utikubira

Igihe mu rukundo ubona ko umukobwa mukundana ashishikajwe n’inyungu ze gusa cyangwa se ibimwerekeyeho, aba ari ikimenyetso ko atazavamo umugore muzima.

Iyo rero umusore abonye umukobwa bakundana ko ashishikajwe n’iterambere ryanyu mwese, adakurura yishyira, bikugaragariza y’uko azubaka rugakomera, agahitamo kukugira umugore we.

3. Umukobwa ugushyigikira

Umukobwa uzavamo umugore ukubereye umubona kare, aba yitaye ku iterambere ryawe, uburyo ugaragaramo ndetse agakora uko ashoboye kugira ngo abigufashemo.

Igihe rero ubona ko uwo muri kumwe adashishikajwe n’ibyawe, buriya no mu rugo azajya agutererana.

4. Umukobwa wigomwa

Umukobwa wigomwa kugira ngo urukundo rwanyu rugire aho rugera, azakora na byinshi mu kwitangira urugo rwanyu.

Iyo rero mubana mu byiza gusa akishimira ibyo umugezaho we ntacyo yakora ngo akurwanire ishyaka, ntabwo ashobora kuvamo umugore ubereye urugo.

5. Umukobwa ucisha make

Umukobwa ucisha make ntiyishimire gusumbya ububasha uwo bakundana, iyo agezeyo arubaka ariko iyo bigaragara ko ashaka kuba ariwe ufata buri cyemezo cyose, iyo bageze mu rugo umuriro uraka.

6. Umukobwa uzi gukunda

Umukobwa uzubaka rugakomera usanga ashyize imbere urukundo kurenza ibindi byose.

Iyo umusore yamaze kubona ko umukunda by’ukuri kandi ukabimwereka, nta kabuza akugira umugore muzabana akaramata.

7. Umukobwa ukunda gufasha abo arusha ubushobozi

Umugore mwiza ni umugore uzajya kwa muganga, cyangwa umuntu wo mu muryango we yajya kwa muganga ntabure umugemurira kuko mu bushobozi afite afasha abandi, barimo abishoboye n’abatishoboye.

Umusore rero aba yifuza kurwubakana n’umukobwa ufite umutima wo gufasha abandi, kuko aba azavamo umugore mwiza uzi no kubana neza n’abandi unabafasha.

8. Umukobwa uzi kwifata mu magambo

Umugore mwiza ni uzi kwifata mu magambo avuga kuko iyo ari umugore uvuga ibyo abonye byose bimuteranya n’abagore bagenzi be, bigatuma urugo rwanyu aho kunguka inshuti rugwiza abanzi.

Iyo rero umusore yabonye umukobwa uzi kuvuga aziga, atavuga byinshi ndetse akamenya igihe cyo guceceka iyo ari ngombwa, nibyo bikurura umusore akihutura kumugira umugore.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND