Umujyanama wa Perezida w'u Rwanda mu by'umutekano, Gen. James Kabarebe, yagaragarije urubyiruko uko urugamba rwo kubohora igihugu rutangira bamwe bacitse intege bakaza gusubizwamo imbaraga ubwo Perezida Paul Kagame yazaga kuyobora urugamba.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko 600 rwo mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Kigali, mu cyiswe ‘Rubyiruko Menya Amateka y’Igihugu Cyawe’. Ni ibiganiro byabeye mu nyubako y’Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Yabanje kubwira uru rubyiruko ko ubwo bafataga iya
mbere bagatangiza urugamba rwo kubohora igihugu ku wa 1 Ukwakira 1990, bageze aho bagacikamo igikuba mu minsi ya mbere cyane ko rugikubita Gen. Maj
Fred Gisa Rwigema wari uyoboye ingabo
yahise arasirwa i Nyabwishongwezi agapfa.
Ati ‘‘Iminsi ya mbere yo kubohora igihugu yari
ikomeye. Kwari ukwezi kw’ibibazo kubera ko twari abantu bake, ikindi twari
abantu batandukanye bavuye mu bihugu bitandukanye mu buhungiro muri Afurika y’Uburasirazuba
ku buryo guhuza umutima byari bigoye.’’
Arakomeza ati ‘‘Indangagaciro zimwe ni cyo cyari
gikenewe, iyo mufite indangagaciro zimwe muba umwe, ariko iyo muri benshi
mudahuje indangagaciro muratatana, ni cyo cyabaye mu minsi ya mbere rero. Urugamba
rwatangiye igihugu gifite imbaraga, zo gusaba ubufasha, za diplomasi n’izibikoresho.’’
Akomeza avuga ko mu kwezi kwa mbere Inkotanyi zakomerewe cyane ko izari ingabo za Leta zari zifite imbaraga nyinshi zaba izo hasi zirimo ibikoresho nka burende cyangwa hejuru kuko bari bafite za kajugujugu nyinshi. Yakomeje avuga ko rwa rubyiruko rw’abanyarwanda rwari rwaturutse mu Burundi, Uganda, Tanzania n’ahandi baje kubohora igihugu byabanje kubacanga.
Arakomeza ati ‘‘Imbaraga zaturutse mu buyobozi bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, murabizi ko urugamba rwatangiye adahari,
Uganda yari ramwohereje kwiga ibya gisirikare.’’
‘‘Ari ku ishuri yataye amashuri ashakisha inzira ava
muri Amerika aza ku rugamba kuko uwari uyoboye yari yapfuye. Nabyo mwabikuramo
isomo. Ubu muri iki gihe abantu benshi baba bashaka visa zo kujyayo ariko we
yavuyeyo araza.’’
Yakomeje avuga ko we yari asanganywe umuganbi wo
kubohora igihugu. Ngo yaraje asanga benshi bapfuye, ariko yiyemeza gukomeza
urugamba. Yabajije aba-ofisiye bayoboraga bagenzi babo uko baneshejwe asanga
bataye icyizere, ahubwo bashaka kwisubirira inyuma bakongera kwaka ubuhungiro
muri Uganda.
Ati ‘‘Yaraje ariko nta ntwaro yari afite, ahubwo
yazanye indangagaciro. Asanga ba ofisiye bahungabanye arababaza ati 'ni gute
muneshwa gutya'?. Barasubiza bati 'umwanzi araturusha imbaraga'. Nawe ati 'mufite
ukuri murwanira, umwanzi nta mbaraga afite ahubwo ni mwe murwanisha abasirikare
nabi'.’’
Yakomeje avuga ko bari babuze indangagaciro zibaha
imbaraga, akabigisha gukunda igihugu no kucyitangira, abigisha ubutwari,
kwihangana, kunamba, gukoresha bikeya bafite bakagera kuri byinshi anabigisha ikinyabupfura kandi kandi byose abikora
aberekera no gufata ibyemezo.
Ibyemezo
bitatu Perezida Paul Kagame yafashe bikageza FPR ku ntsinzi
Gen. Kabarebe yavuze ko Perezida Kagame yahise ahindura
uburyo barwanagamo.
Ati ‘‘Yaberetse ko mu Mutara aho abasirikare bari bari kurwanira bitabakundira
kuhabonera intsinzi, yahise abajyana mu misozi icyo gihe byagabanyije ubukana bwa za burende. Bavuye aho indege zabarasaga
na za burende zibakandagira.’’
Arakomeza ku cyemeza cya kabiri aho yavuze ko naho Perezida Kagame yabonye bitari gukunda neza ahitamo kwimura ingabo igitaraganya.
Ati ‘‘Naho yabonye bitari kugenda neza kuri Noheli yo
mu 1990 yicaza abari abasirikare bakuru, baramubwira bati 'birakomeye, dusabire
twisubirire muri Uganda twisuganye nk’umwaka twisuganye'. Urebye bamwe muri aba
aba bari bacitse intege, ntabwo bari kugaruka kuko nawe yabibonaga ko bashakaga
guhunga.’’
Akomeza avuga ko yahise afata icyemezo cyo kujyana abasirikare mu birunga. Ngo icyo gihe
yicaranye n’abasirikare arabigisha, ikinyabupfura, kwitanga, ubutwari, gukunda
igihugu, kuba wakoresha bikeya ukagera kuri byinshi n’ibindi.
Aha yatanze urugero rw’ukuntu umwanzi bari bahanganye
we yazaga ku rugamba yapakiye amasasu n’ibiryo birimo inkoko n’ibindi bihenze,
ariko umusirikare w’Inkotanyi umaze iminsi itanu atarya yamugeraho ntiyasamire
ibyo kurya ahubwo akitwarira amasasu.
Gen. Kabarebe akomeza avuga ko ikindi kintu Perezida Kagame yigishije ingabo yari ayoboye ari ugutekereza neza.
Ati ‘‘Umwanzi iyo yafataga umusirikare wacu baramwicaga, twe iyo
twafataga uwabo twaramuvuraga. Akatwereka aho ibitero biri, nta nkotanyi yari
izi Gisenyi, Ruhengeri n’ahandi cyane ko benshi bari baravukiye hanze
bakagenda batwereka inzira.’’
Yavuze ko indangagaciro zigishijwe mu gihe gito rwa
rubyiruko rwari rutaramenyerana ruba umuntu umwe. Ngo mu 1991 ntabwo wari
kubona umusirikare w’Inkotanyi ngo uvuge ngo uyu yavuye i Burundi, Uganda
cyangwa Tanzania. Ngo kwitanga, ubumwe n’izindi
ndangaciro ni byo byagize Inkotanyi.
Avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi, yahagaritswe n’umutima wo kwitanga
n’ubumwe.
Gen. Kabarebe yavuze ko izo ndangagaciro ari nazo ziri mu rubyiruko rw’ubu kuva mu Buregerazuba kugeza mu Burasirazuba, bose bameze nk’umuntu umwe. Ati ‘‘Uwababonye mubyina hano yabona muri za Nkotanyi zo mu 1990.’’
Yavuze ko kuba bararwanye n’ingabo zirenga ibihumbi 80 za Habyarimana n’interahamwe bakanesha, bo ari ibihumbi 19, byaturutse ku mitima ikomeye, ikinyabupfura, gukunda igihugu no kucyitangira.
Minisitiri Mbabazi akurikiye ikiganiro cya Gen. Kabarebe Ibi biganiro byitabiriwe n'abayobozi batandukanye
Kanyana David usanzwe utwara abantu yifashishije igare yasabye guhobera abayobozi bari bari aho barabimwemereraKanyana ahobera Meya w'Umujyi wa KigaliKanyana ahobera Gen. KabarebeUrubyiruko rwaje ku bwinshi kumva amateka y'u RwandaIkiganiro cya Gen. Kabarebe cyaryoheye cyane uru rubyirukoMeya w'Umujyi wa Kigali aha ikaze abashyitsiUmusangiza w'amagamboBati ''Urubyiruko ni twe mbaraga z'igihugu''Abayobozi bakuru bari bari muri iki gikorwa bafatanya n'urubyiruko kuririmba
TANGA IGITECYEREZO