Ijezi Kobe Bryant yakinanye muri shampiyona ya NBA MVP muri 2008, igiye kugurishwa miliyoni zirindwi z'amadorari.
Iyi Jezi yamenyekanye cyane mu ifoto igaragaza Bryant ayifashe ubwo yishimiraga itsinzi y'amanota 14 yari amaze kwishyura ikipe ya Denver Nuggets, ariyo yatumye Lakers igera bwa mbere ku mukino wa nyuma wa Shampion kuva Shaquille O'Neal yagurishwa.
Ijezi ya Kobe Bryant igiye kugurishwa miliyari 7 Frw
Iyi foto yasakaye muri Los Angeles no muri Amerika yose, ndetse ifatwa nk'urwibutso mu ikipe ya Lakers ndetse n'ikimenyetso cy‘ishyaka rya Bryant mu gukina no gukunda umukino wa Basketball.
Kuri iki cyumweru, sosiyeti icuruza imyenda ya Sotheby yatangaje ko igiye kugurisha uyu mwenda wambawe na Bryant, ku mafaranga angana na miliyoni ziri hagati y'eshanu na zirindwi z'amadorari (Miliyari 5 - 7 Frw)
Nk’uko CNN ibivuga, muri shampiyona ya 2007-2008 ya NBA MVP, Bryant yatsinze ugereranyije amanota 28.3 kuri buri mukino, maze atsinda amanota 2323 mu gihe cya shampiyona yose nkuko NBA yaje kubitangaza.
Iyi jezi iri mu nzu aho iteganyijwe kuzagurishirizwa, aho ikikijwe n'ibindi bikoresho by'uyu mukinnyi n'amashusho yerekana ibigwi bye mu ikipe ya Lakers.
Iyi Jezi isobanura ibigwi bya Kobe Bryant muri shampiyona ya MVP NBA muri 2008
Umuyobozi wungirije wa Sotheby yagize ati "Yari afite ishyaka ryinshi kandi nureba neza muri iri murikagurisha, uzabona amashusho afitanye isano na we, ubwo yari afashe ishati ye, mu buryo bwo kwishima, kandi ni ibigwi bikomeye."
Iri gurishwa rigiye kuba nyuma gato y’imyaka itatu Bryant apfuye, aho we n'umukobwa we Gianna Maria Onore Bryant w’imyaka 13 bari mu bantu icyenda baguye mu mpanuka ya kajugujugu yabereye i Calabasas, muri California, muri Mutarama 2020.
Wachter yabwiye CNN ati "Buri gihe duhora twibuka umurage we, yari asobanuye byinshi ku bantu benshi batandukanye."
Nyuma y’isaha imwe iyi jezi itangajwe ko izagurishwa, hahise haboneka umuntu wifuza kuyigura kuri miliyoni enye n'igice z'amadorari.
TANGA IGITECYEREZO