Kigali

Silvio Berlusconi uyobora ikipe ya Monza ari kwishyuzwa indaya yemereye abakinnyi

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:31/01/2023 13:21
1


Silvio Berlusconi uyobora ikipe ya ya Monza ari kwishyuzwa indaya yemereye abakinnyi nibaramuka batsinze Juventus cyangwa Ac Milan.



Tariki 29 Mutarama ni bwo Juventus yakiriye ikipe ya Monza mu mukino wa shampiyona. Nta gutinzamo, Monza yatsinze Juventus ibitego bibiri {2}, byatsinze na Patrick Ciurria ku munota wa 18 ndetse na Dany Mota ku munota wa 39.

Nyuma y'uyu mukino, abantu batangiye gusaba Silvio Berlusconi ko yashyira mu bikorwa ibyo yemereye abakinnyi kuko nabo intego bari bahawe nayigezeho. 

Mu ijoro rya Noheri, Silvio Berlusconi wabaye Minisitiri w'u Butariyani yasangiye n'abakinnyi abemerera ko nibaramuka batsinze imwe mu makipe arimo Juventus cyangwa Ac Milan, azazana imodoka yuzuye abakobwa bigurisha, abageze mu rwambariro ubundi abishyurire buri kimwe.

Nyuma yaho abakinnyi ba Monza batsindiye Juventus, abantu benshi bicaye biteze niba Perezida w'iyi kipe wanayishingiye niba ari bushyire mu ngiro ibyo yasezeranyije abakinnyi, baraheba.

Silvio yari yaje kwirebera umukino, ndetse uko iminota yagendaga niko abafana bamuhangaga amaso bibaza niba ibyo yemeye ari bubikore

Aganira n'ikinyamakuru La Repubblica, Silvio Berlusconi yatangaje ko abantu basaga ijana bamaze kumuhamagara bamusaba gushyira mu ngiro ibyo yemeye. 

Yagize ati: "Abantu barenga 100 bamaze kumpamagara ndetse bansaba kubahiriza ibyo nemereye abakinnyi banjye. Yego ibyo bintu koko narabivuze ariko byari urwenya rwo kumvisha abakinnyi uburyo uyu mukino uzaba ukomeye."

Silvio Berlusconi yayoboye ikipe ya Ac Milan imyaka igera kuri 30, nyuma aza kugura ikipe ya AC Monza yakinaga mu byiciro byo hasi, kugera aho ubu ikina icyiciro cya mbere ndetse ikaba iri ku mwanya wa 11 n'amanota 25, irusha amanota 2 Juventus nyuma yaho ihanwe igakurwaho amanota 15 kubera amakosa yo kutishyura imisoro.

Ubwo umukino wari urangiye, ku rwambariro rw'ikipe hagaragaye imodoka y'ikipe, abantu bacyeka ko ishobora kuba irimo abo bakobwa 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • izere belange1 year ago
    yh murakoze ! kunkuru nziza muba mwatugejejeho ,turabashimiye , rwose ntago bikwiye ko yababeshya nabahe ibyo yabemereye! kuko mururimi rwikinyarwand baravuga ngo abagabo bapfa amasezerano MURAKOZE!!!



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND