RFL
Kigali

Wema Sepetu wakundanye na Diamond aryohewe n’ubuzima n’umukunzi we-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:30/01/2023 16:15
0


Umunyamideli n’umukinnyi wa filime wamamaye mu myidagduro, Wema Sepetu, akomeje kuganzwa n’urukundo mu buryo bukomeye nk'uko akomeza kubigaragariza abamukurikira.



Muri Nzeri 2022 nibwo hagiye hanze inkuru y'uko Wema Sepetu ari mu rukundo n’umuhanzi Whozu. Icyo gihe Whozu yatunguje ibirori bikomeye umukunzi we Wema Sepetu, hari ku isabukuru y’amavuko ye.

Bakomeje kugaragara bari kumwe, ariko kuri ubu ibintu bimaze kugera kure ugendeye ku mafoto aherekejwe n’amagambo meza y’urukundo Wema Sepetu yashyize hanze.

Wema yabanje agira ati:”Hari ikintu kimwe gisigaye kuzuza ibyishimo byanjye kuri wowe mukundwa. Gusa reka tubiharire Imana. Ariko nubwo bitaba icyo nzi ni uko umpagije.”

Wema asa n'uwakomozaga ku kuba yifuza kubana akaramata n’uyu muhanzi bakubaka umuryango bakibaruka. 

Mbere yo kuryama, yakomoje ku bihe bagiranye. Ati:”Ngiye kuryama nyakubahwa. Ejo ni undi munsi, kuri uyu munsi reka dusoreze hano nkunda twembi kandi ndagukunda.” 

Wema Sepetu w’imyaka 32 wabaye Miss Tanzania muri 2006 akanahagararira igihugu cye muri Miss World, ntakunze gushyira hanze ubuzima bwe.

Ariko kuri ubu bigaragara ko yamaze kuganzwa n’urukundo ndetse afite ibyishimo by’umurengera yifuza ko Imana yaha umugisha na we akagira umuryango.

Uretse kuba Miss Tanzania 2006, Wema yamamaye cyane ubwo yari mu rukundo na Diamond batandukanye mu 2014 n'ubwo igihe batangiriye gukundanira kitazwi neza ariko bivugwa ko bari bamaranye imyaka igera kuri 5.

 

Wema Sepetu aryohewe n'urukundo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND