RFL
Kigali

Umunyamakuru Lauren Sanchez yashimye umugabo wamubenze bigatuma ahita akundana n’umuherwe Jeff Bezos

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:29/01/2023 13:18
0


Umunyamakuru Lauren Sanchez wicinya icyara ko akundana na Jeff Bezos umuherwe wa ku Isi, yashimye umugabo wamubenze bigatuma ahita akundana n’uyu muherwe.



Lauren Sanchez uri mu banyamakuru bazwi cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje byinshi ku mubano we n’umuherwe Jeff Bezos bamaranye imyaka 3 bakundana ndetse avuga ko uyu mubano awukesha umugabo wamubenze bikamubabaza cyane.

Lauren Sanchez amaze imyaka 3 akundana n'umuherwe Jeff Bezos

Mu kiganiro cyihariye Lauren Sanchez yagiranye n’ikinyamakuru WSJ Magazine yagarutse ku mavu n’amavuko y’urukundo rwe na Jeff Bezos. Yagize ati: ‘Murabizi ko nakundanye na Jeff Bezos maze gutandukana n’umugabo wanjye wa mbere witwa Patrick Whiteshell gusa abantu ntibaziko mbere yuko nkundana na Bezos hari undi mugabo twabanje gukundana akaza kundeka’’.

Yahishuye ko hari umugabo yabanje gukundana nawe mbere ya Jeff Bezos.

Lauren Sanchez w’imyaka 53 ufite abana batatu yabyaranye n’umugabo we wa mbere yakomeje agira ati: ‘Narimaze gutandukana n’umugabo wa mbere ndi mu bihe bibi by’agatanya gusa niho nahise menyana n’undi mugabo. Twatangiye gukundana mbona ariwe tuzahita dukomezanya kuko sinashakaga kubaho ntamukunzi mfite kuko nashakaga kwereka Patrick ko nanjye nabonye undi mukunzi kuko nawe yaramufite. Uyu mugabo twakundanye igihe gito aranyanga abwirako atabasha kuba mu buzima mbayeho’’.

Lauren Sanchez yashimye umugabo wamubenze bigatuma ahita akundana na Jeff Bezos.

Yakomeje agira ati: “Akimara kumbwira ko tutakomezanya byarambabaje cyane. Gusa ubu iyo nsubije amaso inyuma ndamushimira kuko niwe watumye nkundana na Jeff Bezos. Tukimara gutandukana nibwo namenyanye nawe tuba inshuti kugeza dutangiye gukundana. Ndamushimira kuko yatumye mpura n’undi mugabo w’igikundiro nka Bezos uzi kunyitaho kandi yanyakiriye uko meze ntabwo yigeze abigiraho ikibazo.

Lauren Sanchez yahakanye ibivugwa ko yakundanye na Jeff Bezos kubera amafaranga.

Uyu munyakuru kandi yagarutse kubivugwa ko yakundanye na Jeff Bezos amukurikiyeho amafaranga. Lauren yahakanye ibi agira ati: ‘Sinzi niba Bezos ariwe mugabo wenyine ufite amafaranga kuburyo ariwe narikujyaho nyashaka. Iyo nza kuba nshaka amafaranga nari kuba narakundanye kera n’abandi bagabo bayafite ahubwo nuko njye nawe twahuje tugakundana bigahura nuko ayafite ariko siyo nakurikiye’’.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND